Abashoferi babyiganisha abagenzi n’imizigo bahawe gasopo

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yasabye abatega imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange kutemera gupakiranwa n’imizigo n’amatungo kandi bishyuye amafaranga yabo.

Yabigarutseho kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2024, mu kiganiro Polisi yagiranye n’abanyamakuru bakorera mu Ntara y’Amajyaruguru, cyari kigamije kunoza imikoranire hagati ya Polisi n’Itangazamakuru.

Wari umwanya wo kuganira ku bibazo bihari no kubishakira ibisubizo, ndetse no kunoza uburyo inkuru zitangazwa kugira ngo zidahungabanya umutekano n’ituze ry’abaturage.

Kimwe mu bibazo byagarutsweho ni ibijyanye n’abagenzi batega imodoka zerekeza mu bice birimo Cyanika, Kinigi, na Vunga, n’ahandi bakagenda babyigana n’imizigo, inzagwa ndetse n’amatungo arimo inkoko n’andi.

Abatega imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange muri ibyo bice ntibahwema gusaba inzego zibishinzwe gukemura ikibazo cy’uburyo batwarwa, kuko bishyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ni mu gihe benshi mu bashoferi bavuga ko impamvu ikunze gutuma batendeka, bakanavanga abagenzi n’imizigo, ari ubuke bw’imodoka zihakorera, ndetse no kwanga gusiga abantu ku nzira.

ACP Boniface Rutikanga yavuze ko abashoferi bakorera mu mihanda ikunze kubamo abapolisi bacye bafite iyo ngeso yo gupakira abantu nk’uko byari bimeze mu myaka yo hambere, kandi ko ibyo bidakwiriye na busa.

Yavuze ko umugenzi agomba guharanira uburenganzira bwe, akagira uruhare mu gutanga amakuru kuri Polisi, maze igahana uwo mushoferi, kuko ari umuco ukwiriye gucika burundu.

ACP Rutikanga yagarutse ku batega izo modoka, avuga ko badakwiriye kwemera gutsindagirwa mu mizigo maze bakishyura amafaranga kandi bavunikiye.

- Advertisement -

Ati: ‘Kuki umugenzi watanze amafaranga ye atabwira umushoferi ati oya? Iyo avuze ari umwe bakamusohora, ni uko hari ababyemera. Mukwiye kubyanga mwese.’

Yasabye Polisi y’u Rwanda ishami ryo mu muhanda guhagurukira iki kibazo, ikigisha abashoferi, ariko hakazamo no kubahana kugira ngo ikibazo nk’iki gicike.

Ati: ‘Kwigisha abashoferi babikora ni byo, ariko bakwiye no guhabwa ibihano bijyana n’ibyo byo gutendeka.’

Polisi y’u Rwanda yasabye abashoferi kubahiriza amategeko abagenga, birinda gukunda amafaranga, ahubwo bakirinda gushyira mu kaga ubuzima bwabo n’ubw’abagenzi batwaye.

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
UMUSEKE.RW i Musanze