Abasifuzi barasaba RBA kwihanangiriza Reagan bashinja kubasebya

Ishyirahamwe ry’Abasifuzi b’Umupira w’Amaguru mu Rwanda n’Abakomiseri, ARAF, ryasabye Ubuyobozi Bukuru bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), kwihanangiriza Umunyamakuru wa cyo, Rugaju Reagan bashinja kubandagaza no kubasebya.

Tariki ya 8 Ugushyingo 2024, mu kiganiro “Urubuga rw’Imikino” gica kuri Radio Rwanda, ni bwo umunyamakuru, Rugaju Reagan yagarutse ku musifurire mibi aho yavugaga ko abasifuzi bo mu Cyiciro cya Mbere cy’umupira w’Amaguru mu Rwanda, bahisemo kubaho gikene.

Uyu munyamakuru yabiheraga ku musifuzi wasifuriye Vision FC na APR FC aho muri uyu mukino hatanzwe penaliti ebyiri ku kipe y’Ingabo.

Nyuma y’iki kiganiro, Ishyirahamwe ry’Abasifuzi b’Umupira w’Amaguru n’Abakomiseri mu Rwanda, ARAF, ryahisemo kwandikira Umuyobozi Mukuru wa RBA, rimusaba kwihanangiriza Rugaju Regan.

Mu ibaruwa bandikiye uru rwego ku wa Gatatu tariki ya 12 Ugushyingo 2024, bagaragaje ko bitandukanyije n’imvugo Rugaju yakoresheje muri iki kiganiro ndetse bavuga ko harimo imvugo nyandagazi akwiye kubazwa.

Muri iyi baruwa kandi, bavuze ko mu byo yavuze muri iki kiganiro, yabise ko ari abantu mu buzima bwa bo bize kureba hafi kandi iryo somo barifashe.

Bavuga ko yavuze ko bahisemo kubaho ubuzima bwa gikene ndetse badateze kuzavamo. Nyuma yo gusesengura izi mvugo zose, ARAF isanga ari ugutesha agaciro abasifuzi n’umwuga bakora.

Mu nzego bamenyesheje, harimo RIB, FERWAFA, Minisiteri ya Siporo, Rwanda Premier League Board n’ubuyobozi bw’Urwego rw’Itangazamakuru Ryigenga mu Rwanda (RMC).

ARAF yasabye RBA kwihanangiriza Rugaju Reagan
Ibaruwa ARAF yandikiye Umuyobozi Mukuru wa RBA
Bavuze ko mu mvugo ya Rugaju Reagan harimo isebanya

UMUSEKE.RW

- Advertisement -
Comments ( 1 )
Add Comment
  • Baptiste

    Mwasifuye nabi mujye mwemera