Abinjizaga mu Rwanda magendu ya Caguwa bafashwe

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

RUBAVU: Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC) ryataye muri yombi abantu babiri bakurikiranyweho kugira uruhare mu kwinjiza mu Rwanda magendu y’imyenda ya caguwa amabalo 62.

Bafatiwe mu Mudugudu w’Itangazamakuru, Akagari ka Kivumu, mu Murenge wa Gisenyi ku wa 23 Ugushyingo 2024.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko bafatiwe aho babikaga iyo myenda mbere y’uko bayishyira abakiriya.

Yagize ati: “Polisi yari ifite amakuru ko hari itsinda ry’abantu rikora ubucuruzi bwa magendu y’imyenda, ryari ryamaze kwinjiza mu gihugu, amabalo menshi y’imyenda ya caguwa ryinjiriye ahitwa Kukarundo.”

Yakomeje agira ati: “Hagendewe kuri ayo makuru, abapolisi bagiye ku nzu bifashishaga nk’ububiko bwayo (stock), bayisatse basangamo amabalo 62, babiri muri bo bahasanze bahita batabwa muri yombi.”

Kugeza ubu haracyashakishwa abandi bantu barindwi bacyekwaho gufatanya nabo muri buriya bucuruzi bwa magendu.

SP Karekezi yaburiye n’abakora akazi ko gutwara ibinyabiziga bafasha abishora mu bucuruzi bwa magendu n’ibindi bitemewe birimo ibiyobyabwenge.

Mu ntangiriro z’icyumweru dusoje, andi mabalo 16 y’imyenda ya magendu, yari yafatiwe mu Karere ka Rubavu nanone, hafatwa abantu babiri bari bayitwaye mu modoka.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda, ingingo yaryo ya 199 ivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

- Advertisement -

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$ 5000).

Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese uhamijwe n’urukiko kugambirira kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW