Aborozi n’abongerera agaciro ibikomoka ku ngurube basabwe gukora kinyamwuga

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Aborozi b’ingurube basabwe kubikora kinyamwunga birinda kuzororera mu mwanda, ndetse bakitabira gahunda yo gushinganisha amatungo, kugira ngo bazagire uruhare muri gahunda ya kabiri y’Igihugu yo kwihutisha Iterambere (NST 2).

Babisabwe kuri uyu wa Gatanu, tariki 15 Ugushyingo 2024, ubwo bari mu nama mu Mujyi wa Kigali igamije kongera umusaruro ukomoka ku ngurube, kongera ibyo bakora bahanga imirimo hagamije gushyira mu bikorwa gahunda ya NST2.

Niyoyita Peace usanzwe ari umworozi w’abigize umwuga ubikorera mu Karere ka Bugesera, yavuze ko we n’abagenzi be bahuye ngo baganire ku byo bagomba kwiyemeza mu myaka itanu iri imbere.

Yagaragaje imyumvire y’abantu ku ngurube nka kimwe mu bituma ubworozi bwazo budatera imbere.

Ati” Abantu baracyatinya kugura ingurube ngo bayirye. Nibaza ko ari imyumvire ariko turi mu gice cyo guhindura abantu tubumvisha ko ingurube zororwa neza, zitororerwa mu mwanda nk’uko bivugwa.”

Yavuze ko mu myaka itanu, aborozi b’ingurube bazaba ari ikitegererezo haba mu gutanga ibisubizo by’ikibazo cy’inyama ndetse ko ubworozi bw’ingurube buzaba bumeze neza.

Muhoza Lango, ukorera ubworozi mu Karere ka Rusizi, avuga ko bugenda butera imbere ko ariko hakiri ibibazo bibakoma mu nkokora, iterambere ntirigerweho.

Ati ” Dufite icyororo gisa nk’igishaje ku isoko, isoko ry’iwacu risa nk’iridahagaze neza. Turakangurira abanyarwanda ngo bamenye ubwiza bw’inyama y’ingurube.”

Jean Claude Shirimpumu, Perezida w’aborozi b’ingurube mu Rwanda, yavuze ko ibibazo bafite ubu birimo kuba aborozi badafite ubumenyi buhagije, isoko ry’umusaruro wabo, n’ibiryo by’amatungo.

- Advertisement -

Yavuze ko nk’aborozi icyo basabwa ari ukorora amatungo kandi atanga umusaruro mwinshi.

Ati” Abari muri ubu bworozi nibabuzemo borora ingurube zitanga umusaruro mwinshi.”

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe iterambere ry’ubworozi, Ndorimana Jean Claude, yasabye aborozi b’ingurube kubikora kinyamwunga.

Yagize ati “Bororera ahantu hafite isuku, bamenya isuku y’amatungo yabo, bayamenyera indyo yuzuye, banayafata neza. Bitabire korora icyororo gitanga unusaruro.

Yavuze ko ubu ubworozi bw’ingurube bwateye imbere aho hasigaye hakoreshwa intanga mu kubangurira ingurube, gusa ko aborozi bakwiriye gushinganisha amatungo yabo.

Ati “Turabasaba kwitabira gahunda y’ubwishingizi. Leta yabushyizemo nkunganire.”

Yasobanuye ko ubu ubwishingizi buri ku kigero cya 5% ariko hari intego ya 30%.

Impamvu zirimo kutamenya uko bikorwa cyangwa akamaro kabyo biri mu bituma aborozi batitabira gahunda yo gushinganisha amatungo yabo kandi Leta ibunganira 40%, bo bakitangira 60%.

Leta y’u Rwanda isanga uriya mubare w’abamaze kwitabira ubwishingizi ukiri muto cyane ari nayo mpamvu muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu igihugu kigenderaho, ubu hafashwe umwanzuro ko muri iyi gahunda y’ubwishingizi bw’amatungo n’ibihingwa hazashorwamo miliyari 20 Frw nk’uruhare rwa Leta mu kunganira umuhinzi n’umworozi.

UMUSEKE.RW