Amajyepfo: Abikorera barashinja JADF kubaheza mu bikorwa by’iterambere

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Umuyobozi Mukuru wungirije mu rwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere Usengumukiza Félicien avuga ko abaturage bagaragaje ko mu bikorera na JADF harimo icyuho cyo ku kigero cya 23%

Abahagarariye Urugaga rw’abikorera mu Ntara y’Amajyepfo,  bashinja abagize Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere (JADF) kubaheza mu bikorwa byinshi biteza Umuturage imbere.

Ibi bamwe mu  bikorera babivuze  bahereye ku bushakashatsi Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere rwakuye mu baturage, aho rwasanze mu mikorere n’imikoranire hagati y’izo nzego zombi, harimo icyuho ku kigero cya 23%.

Mu gusesengura iki kibazo, Umuyobozi w’Urugaga rw’abikorera mu Karere ka Ruhango, Twagiramutara Kalifani, asobanura ko PSF iri mu bagize Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere, ariko agashinja abari muri JADF ko batajya babiyambaza mu Igenamigambi ry’ibikorwa ahubwo bakabibuka bagiye kumurika ibyagezweho bo badafitemo uruhare.

Ati “Hagomba kubaho Ibiganiro bihoraho biduhuza twese ku nyungu z’abaturage.”

Yongeyeho ati: “Sinzi impamvu batinya kudumira, twifuza ko iki cyuho kivaho tugahuza imbaraga.”

Umuyobozi wa JADF mu Karere ka Muhanga ,Terimbere Innocent yabwiye UMUSEKE ko PSF ari urwego rufite uburambe kandi rwubatse neza kuva hasi kugera hejuru, akavuga ko hari ubwo batinya kubaha inshingano nyinshi kubera akazi bakora.

Ati “Icyiza dukuye muri ibi biganiro ni uko bafite ubushake JADF igiye kubaha inshingano .”

Umuyobozi Mukuru wungirije mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere Usengumukiza Félicien  avuga ko mu bushakashatsi bakoze basanze abaturage babona icyuho mu mikoranire hagati y’izo nzego zombi, akavuga ko kugira ngo iki  kivemo, impande zombi zigomba kubigiramo ubushake ariko bihereye kuri Komite nyobozi ya JADF kuko ariyo ihuza Imiryango itari iya Leta, ishingiye ku myemerere ndetse na PSF.

Ati ”Icyuho kiri ku mpande zose, gusa JADF igomba gutera intambwe ikajya itumiza abagize PSF mu itegurwa ry’Igenamigamb.”

- Advertisement -

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice avuga ko kuba iki cyuho cyagaragaye kigiye kubonerwa umuti cyane ko izi nzego zose zibyemera.

Ati “Tubona mu imurikabikorwa no mu yindi minsi mikuru bategura bayihuriramo, gusa banoze imikoranire.”

Abari muri iyi nama, bavuga ko Iterambere ry’igihugu ryubakiye ku bikorera, bakavuga ko uru rwego iyo rudakoreshejwe bigira ingaruka ku muturage kandi ariwe Leta yifuza ko aba ku isonga.

Umuyobozi wa PSF mu Karere ka Ruhango Twagiramutara Kalifani ashinja JADF kutabashyira mu bikorwa biteza umuturage imbere
Bamwe mu Bayobozi b’Uturere 8 tugize Intara y’Amajyepfo bakurikiranye ibyavuye mu bushakashatsi bwa RGB

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Amajyepfo