Amajyepfo: Polisi yahagurukiye abajura bajujubya abaturage

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo iratangaza ko ikomeje gahunda yo guta muri yombi abakekwaho bose kwihisha inyuma y’ibikorwa byo guteza umutekano muke no gukora ubujura bwitwaje ibikoresho bikomeretsa, birimo inzembe, intwaro gakondo n’ibindi.

SP Emmanuel Habiyaremye, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, yabigarutseho nyuma y’uko ku wa 24 Ugushyingo 2024, mu Karere ka Kamonyi hafatiwe abagabo bane bashinjwa kwishora muri ibyo bikorwa bibi.

Yavuze ko muri abo bakekwaho ubujura harimo abitwaza ibikoresho bikomeretsa birimo inzembe, intwaro gakondo n’ibindi.

Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Runda, mu gihe abafatiwe mu Karere ka Nyamagabe ari batandatu bari hagati y’inyaka 27 na 47, na bo bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gasaka.

Mu Karere ka Nyaruguru, mu Mirenge ya Ngoma na Ngera,  hafatiwe  abantu 5 b’igitsina gabo bari hagati y’imyaka 17 na 40 bafungiye kuri Sitasiyo ya Ngera.

SP Habiyaremye ashima uruhare rw’abaturage mu rugamba rwo guhangana n’abajura, abasaba gukomeza gutanga amakuru no ku bo baba bafitanye isano bishora mu ngeso zihungabanya umutekano.

Abaturage bo mu Ntara y’Amajyepfo bashima iyi gahunda ya Polisi y’u Rwanda yo guhiga bukware intakoreka zijujubya abaturage.

Ni mu gihe Polisi y’u Rwanda yaboneyeho gushimangira ko itazigera yihanganira abakora ubujura n’ibindi bikorwa bibi bibasubiza abaturage inyuma mu iterambere.  

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

- Advertisement -