COP29: Perezida Kagame yaganiriye na Perezida wa Kazakhstan

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Perezida Kagame yaganiriye na Perezida wa Kazakhstan, Kassym-Jomart Tokayev

Perezida Paul Kagame uri mu nama yiga ku mihindagurikire y’ikirere ibera muri Azerbaijan yagiranye ibiganiro na Perezida wa Kazakhstan, Kassym-Jomart Tokayev.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, nibwo Perezida Kagame yageze i Baku muri Azerbaijan, aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga yitwa COP29 yiga ku kubungabunga ibidukikije.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame azagirana ibiganiro n’abayobozi batandukanye barimo na Perezida wa Azerbaijan, Ilham Aliyev.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byavuze ko Perezida Kagame na Perezida, Kassym-Jomart Tokayev baganiriye ibijyanye no kongera imbraga mu bufatanye mu by’ubucuruzi mu ngeri zitandukanye z’ubuzima byagira inyungu ku baturage b’ibihugu byombi, u Rwanda na Kazakhstan.

Perezida Paul Kagame, yitabiriye inama ya 29 ijyanye n’Amasezerano y’Umuryango Mpuzamahanga agamije kureba ibijyanye n’imihindagurikire y’ibihe (UN Framework Convention on Climate Change).

Uyu mwanzuro wa UN wemejwe mu nama yabereye i Rio de Janeiro muri Brazil (Rio Earth Summit) muri Kamena 1992.

Perezida Kagame ageze i BAKU, muri Azerbaijan, yakiriwe na Minisitiri wungirije ushinzwe abakozi wa kiriya gihugu wari kumwe n’abandi bayobozi.

Ibihugu bigera ku 198 byemeje ariya masezerano.

- Advertisement -

UMUSEKE.RW