Diyosezi ya Gikongoro ibuze undi mupadiri

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Diyosezi ya Gikongoro ibuze undi mu padiri wa Gatatu muri uyu mwaka

Gervase Twinomujuni, wari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Bishyiga muri Diyosezi Gatolika ya Gikongoro iherereye mu Murenge wa Buruhukiro mu Karere ka Nyamagabe, yitabye Imana.

Padiri Gervase Twinomujuni yitabye Imana tariki ya 23 Ugushyingo 2024 azize uburwayi, nk’uko Musenyeri Célèstin Hakizimana, Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro yabitangaje mu itangazo yashyizeho umukono.

Imihango yo guherekeza Nyakwigendera izaba ku itariki 29 Ugushyingo 2024, ibimburirwe n’igitambo cya Misa cyo kumusabira kizaturirwa muri Katedarali ya Gikongoro guhera saa tanu za mu gitondo.

Twinomujuni abaye padiri wa Gatatu witabye Imana  muri uyu mwaka  muri Diyosezi ya Gikongoro .

Iyi disyosezi yabuze Padiri Peter Balikuddembe witabye Imana Werurwe 2024, Padiri Félicien Hategekimana, witabye Imana Nyakanga 2024 na Padiri Gervase Twinomujuni witabye Imana tariki ya 23 Ugushyingo 2024.

UMUSEKE.RW