Fall Ngagne yahesheje intsinzi Aba-Rayons – AMAFOTO

Biciye ku Munya-Sénégal, Fall Ngagne wayitsindiye igitego kimwe rukumbi, Rayon Sports yatsinze Etincelles FC igitego 1-0 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa Karindwi wa shampiyona.

Ni umukino wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 8 Ugushyingo Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba kuri Kigali Péle Stadium.

Etincelles ntiyari ifite umwe mu beza ba yo bakina bajyana imipira imbere, Kakule Mkata Justin wakomerekejwe n’abagizi ba nabi mu Mujyi wa Goma.

Gikundiro yo, ntiyari ifite myugariro wo hagati, Omar Gning ariko yari yagaruye Emmanuel uzwi nka Kabange. Wari umukino wa Kabiri Aruna Moussa Madjaliwa adakina nyuma y’uw’i Musanze kubera ibibazo afitanye n’ubuyobozi bishingiye ku mishahara ye atarahabwa.

Iminota 45 y’igice cya Mbere, yaranzwe no gusatirana ku mpande zombi, cyane ko ari amakipe abiri ahuriye ku mwihariko wo guhererekanya neza umupira.

Gusa igice cya mbere cyarangiye nta kipe ibashije kubona izamu ry’indi, ariko ibimenyetso bikagaragaza ko ikipe imwe ishobora kuza kwiba umugono ngenzi yayo.

Amakipe yombi akigaruka mu gice cya Kabiri, Rayon Sports yahise ikora impinduka ikuramo Charles Bbaale wahise asimburwa na Elenga Kanga Junior wasabwaga gutanga byinshi.

Gikundiro yahise itangira gukina imipira yihuta iciye ku mpande zariho Iraguha Hadji na Elenga, ariko ba myugariro ba Etincelles bakomeza kuba beza.

Abatoza ba Rayon Sports, bongeye gukora impinduka ku munota wa 60, bakuramo Iraguha Hadji wasimbuwe na Adama Bagayoko.

- Advertisement -

Akijyamo, Bagayoko yatangiye kwihutisha imipira igana imbere ndetse izamu ry’Abanya-Rubavu ritangira kugarizwa.

Ku munota wa 67, ni bwo akagozi kacitse kuri Etincelles FC, ubwo Fall Ngagne yatsindiraga igitego Rayon Sports ku mupira yari ahawe na Bagayoko ku ruhande rw’ibumoso.

Ikimara kubona igitego, Gikundiro byashobokaga ko yabona n’ikindi, cyane ko igihunga cyahise kiba cyinshi kuri ba myugariro ba Etincelles.

Ku munota wa 85, Abanya-Rubavu babonye igitego cyatsinzwe na Smailla Moro ariko umusifuzi wo ku ruhande avuga ko habayeho kurarira.

Iminota 90 yaje kurangira, Gikundiro yegukanye amanota atatu ku ntsinzi y’igitego 1-0, uba umukino wa Gatandatu wikurikiranya muri shampiyona batsinze ndetse batinjizwa igitego.

Rutahizamu Fall Ngagne yujuje ibitego bitatu muri Shampiyona, nyuma y’ibyo yatsinze ku mikino ya Bugesera FC na Kiyovu Sports. Aranganya na Iraguha Hadji nk’abayoboye abandi mu kunyeganyeza inshundura muri Gikundiro kugeza ubu imaze kwinjiza ibitego 12.

Fall Ngagne mu byishimo
Etincelles FC yari yatanze byose ariko akagozi karacika
Ngagne ubwo yatsindaga igitego
Fall Ngagne ubwo yoherezaga umupira mu rushundura
Adama Bagayoko yishimiye igitego cya Ngagne

UMUSEKE.RW