Biciye muri Komisiyo Ishinzwe Iterambere rya Ruhago y’Abagore mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, amakipe y’Abagore akina umupira w’Amaguru, agiye kongererwa amarushanwa asanzwe akina.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, rikomeje gukora ibishoboka byose ngo amakipe y’Abagore akomeze kuzamura urwego ariko kandi kugeza ubu hari byinshi byo kwishimira muri ruhago y’abagore mu Rwanda n’ubwo hakiri byinshi byo kugorora.
Muri uko kudasiga inyuma abagore bakina umupira w’amaguru mu Rwanda, Komiiyo Ishinzwe Iterambere rya ruhago mu Rwanda, yemeje ko buri tariki ya 8 Werurwe buri mwaka, hazajya hakinwa irushanwa rihuza amakipe abiri. Ni irushanwa rizajya rihurirana n’Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore ku Isi.
Ibi biri muri gahunda yo gukomeza gushaka buri kimwe cyatuma amarushanwa mu bagore yiyongera.
UMUSEKE.RW