Nyuma y’inkuru y’incamugongo yumvikanye mu matwi ya benshi yavugaga ko rupfu rwa Mbonimpa Anne wari umukozi muri Komisiyo Ishinzwe Iterambere ry’umupira w’Abagore mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, umuryango wa Nyakwigendera watangaje gahunda yo kumushyingura.
Tariki ya 9 Ugushyingo 2024, Abanyarwanda basanzwe bakurikirana umupira w’amaguru mu Rwande ndetse n’muryango we muri rusange, ni bwo bumvise inkuru yari incamugongo, yavugaga ko Mbonimpa Anne atakiri mu mubiri ahubwo yamaze kwitaba Imana.
Amakuru yatanzwe n’abo bakoranaga muri FERWAFA, yavugaga ko Anne yabanje gutaka umutwe ariko ubwo yajyaga kwa muganga bakamusangamo Thïphoide ari na yo yabaye impamvu y’urupfu rwe.
Gahunda yo kumuherekeza, yamaze gutangazwa n’umuryango we. Tariki ya 12 Ugushyingo 2024, hazabaho umugoroba wo kwibuka Mbonimpa Anne, gahunda izabera Nyamata kuri Sunrise. Mu bikorwa biteganyijwe muri uyu mugoroba, harimo Filime Mbarankuru y’ubuzima bwe, ubuhamya burimo ubw’ababyeyi, abavandimwe, inshuti ndetse n’abo bakoranaga, uzasozwe n’ijambo ry’umukuru w’Umuryango.
Umuhango wo gushyingura, uteganyijwe ku wa Gatatu tariki ya 13 Ugushyingo 2024. Hagati ya Saa Kumi n’Ebyiri na Saa Mbiri za mu gitondo, hazabaho kujya gufata umurambo wa Nyakwigendera ku Bitaro bya Kacyiru. Hagati ya Saa yine na Saa sita z’amanywa, hazabaho gusezera mu muhango uzabera mu rugo rwa Nyakwigendera i Nyamata.
Hagati ya Saa saba na Saa cyenda z’amanywa, hazasomwa kuri Paroise ya Nyamata. Hagati ya Saa cyenda na Saa kumi n’imwe z’amanywa, hazakorwa umuhango wo gushyingura mu irimbi ry’i Mayange. Saa kumi n’imwe n’igice z’amanywa, hazabaho umuhango wo gukaraba.
Anne ni izina ryari rizwi cyane mu mupira w’amaguru w’abagore, kuko mbere y’uko aba umutoza, yakiniye amakipe nka Bugesera WFC, Ruhango WFC na Remera Rukoma WFC. Yakiniye kandi ikipe y’Igihugu y’Abagore. Nk’umutoza, Mbonimpa yazamuye APR WFC ndetse yari afite Licence B-CAF.
UMUSEKE.RW