Abageze mu zabukuru bafata pansiyo bo mu Karere ka Gakenke bavuga ko bahangayikishijwe bikomeye n’imyitwarire y’urubyiruko, rukoresha nabi ikoranabuhanga rya terefone bagirwa inama bakavunira ibiti mu matwi, bigatuma bahura n’ingaruka mbi ku buzima bwabo.
Ni impungenge zagaragajwe n’abari mu muryango nyarwanda w’abageze mu zabukuru bafata pansiyo ARR, aho biyegereje urubyiruko babagezaho impanuro z’uko bakwiye kwitwara, babigisha indangagaciro n’umuco bikwiye umunyarwanda nyawe, banabigisha kwishakamo ibisubizo bakora imirimo ibateza imbere.
Umusaza w’imyaka 78 witwa Murasandonki Pierre yagize ati” Ababyeyi duhangayikishijwe n’imyitwarire y’urubyiruko imitima yabo bayeguriye amaterefone, aho kwigiramo ibibafasha mu masomo yabo cyangwa mu iterambere bakigiramo ibibi bibashora mu busambanyi n’izindi ngeso mbi, umusaza nkanjye yabagira inama amatwi bakayavuniramo ibiti ngo ntituzi ibigezweho”
Niyonsenga Emelyne ni umwe mu rubyiruko udahakana ibyo abasheshe akanguhe bavuga, yemeza ko telefone ari kimwe mu byatwaye igice kinini cy’ubuzima bw’urubyiruko, aho ngo n’utayifite akora ibishoboka byose akayitunga ngo bamwe binabashora mu busambanyi kugira ngo bazibone.
Yagize ati” Umukobwa cyangwa Umusore udafite telefone bamufata nk’umuntu utazi ibigezweho byagera ku bakobwa bikaba akarusho, hari n’abazishukishwa n’abasore bakanahakura inda zitateguwe, kuburyo kumubwira kureka terefone ninko kumubuza kubaho, kandi twigiramo ibintu bitari byiza, ababyeyi baraduhana ariko abakurikiza inama tugirwa n’abakuru nk’uku nibake cyane”.
Umukozi mu muryango nyarwanda w’abafata pansiyo ARR ushinzwe ibaruramari Athanasie Kayitegeye, avuga ko umuco wo kuganiriza urubyiruko cyera wahozeho, ariko kuri ubu bisa nk’aho bitakibaho cyane arinaho hava kutumvira kwabo, asaba ababyeyi kugira igihe cyo gushaka umwanya bakaganiriza abana babo.
Yagize ati ” Guhura kw’abasheshe akanguhe n’urubyiruko bakaganira bakabagira inama na cyera byahozeho n’ubwo ubu bitagikorwa cyane, abana bageze mu bugimbi bakenera kuganirizwa cyane kugira ngo batagwa mu bibashuko, no mu kinyarwanda baravuga ngo utaganiriye na Se ntamenya icyo sekuru yasize avuze.”
Yakomeje agira ati “Urubyiruko rw’ubu rusa n’urwatwawe n’ibigezweho bagata umuco wo kumvira abakuru, niyo mpamvu twahisemo kubiyegereza ngo twongere tubakebure, ariko n’ababyeyi tubibutsa ko mu mwanya muto bagira bakwiye gushaka n’umwanya wo kuganiriza cyane abana ntibabeho nk’abirera niho ubuzima bwabo bwangirikira.”
Imibare y’ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare igaragaza ko mu 2023, abangavu babyaye bafite imyaka 10 kugeza ku myaka 18, bagera ku 21,552. Arinaho inzego zitandukanye zihera zishyira imbaraga mu kwigisha urubyiruko kwirinda banakangurira ababyeyi kuzuza neza inshingano zabo mu kurera kugira ngo barinde abana babo kwishora mu busambanyi.
- Advertisement -
JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
UMUSEKE.RW/ Gakenke