Gitifu Ndagijimana umaze igihe arebana ay’ingwe na Mayor wa Rulindo yatawe muri yombi

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB rwataye muri yombi Ndagijimana Frodouard wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbogo mu Karere ka Rulindo, akaza kuvanwa kuri uwo mwanya bitewe n’amakimbirane afitanye na Mayor Judith Mukanyirigira.

Yafatanywe n’uwitwa Mporanyimana Eugene w’imyaka 54 y’amavuko akaba we asanzwe ari umuyobozi w’ishuri rya G.S Rutabo we ngo yafashwe nk’ikitso cye.

Bakurikiranyweho ibyaha byo gutanga indonke kugira ngo uwakorewe icyaha yivuguruze mu butabera, koshya abitabajwe mu nzego z’ubutabera no gucura umugambi wo gukora icyaha.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko bifitanye isano n’icyaha cyo gusambanya umwana, Ndagijimana yari asanzwe akurikiranyweho mu Rukiko cyakozwe mu Ugushyingo 2023, aho azaburana mu mizi tariki 18 Ukuboza, 2024.

Ndagijimana Frodouard yatawe muri yombi tariki 12 /11 / 2024 fungiye kuri sitasiyo ya Kimihurura.

Uyu ugabo ngo yagambanye na Mporanyimana bashaka umwana w’umuhungu bikekwa ko Ndagijimana yasambanyije, ngo bamuha Frw 50,000 kugira ngo asinye ku nyandiko ishinjura “RIB” ifata nk’iyobya ubutabera.

Aba ngo bafatiwe mu cyuho. RIB ikavuga ko itabwa muri yombi rya Ndagijimana ntaho rihuriye n’ibibazo afitanye na Mayor wa Rulindo, Judith Mukanyirigira.

RIB ivuga ko ibyo ntaho bihuriye kuko ibyo Ndagijimana akurikiranyweho byabaye mu Ugushyingo 2023 ubwo ngo yashukishaga uriya mwana w’umuhungu kuzamuhindurira amazina akamusambanya, naho ngo ibibazo afitanye na Mayor wa Rulindo ni iby’ubuyobozi kandi bikemurwa mu wego rw’ubuyobozi.

Hari hashize igihe Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abakozi ba leta isabye Mayor mu nyandiko ko asubiza mu mirimo Ndagijimana Frodouard, yaje guhabwa umwana w’Umujyanama wa Mayor ariko nabwo amakimbirane bari bafitanye arakomeza.

- Advertisement -

UMUSEKE.RW

Comments ( 1 )
Add Comment
  • Joseph

    Mujye mwandika ikinyarwanda nk”munyamakuru wabyigiye