Ibigo by’indashyikirwa mu gutanga serivisi inoze byashimiwe

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Sosiyete ya Karisimbi Events yatanze ibihembo bishimira ibigo bikora imirimo itandukanye mu Rwanda kubwo gutanga Serivisi nziza.

Ibi bihembo bizwi nka ‘Service Excelence Awards’ byatanzwe ku nshuro ya munani.

Muri uyu mwaka wa 2024, hahatanye ibigo birenga 300 mu byiciro 50 .

Gutora byari byatangiye kuva tariki ya 7 Ukwakira bigeza tariki ya 30 Ukwakira.

Mu gutanga ibi bihembo, amajwi 60% yavuye ku buryo ikigo cyatowe andi majwi 40% ava ku buryo ikigo kigaragara, izina gifite mu kwakira neza abakigana n’uko kivugwa muri rubanda.

Mu gutanga ibihembo: Sosiyete yahembwe nk’inziza mu gufasha abantu mu by’ingendo yabaye Dream Holiday naho KTN Rwanda yahembwe nka Sosiyete ifasha abantu mu bijyanye no kugura no kugurisha imitungo itumukanwa (Real Estate).

Winner Rwanda yahawe igihembo cya Sosiyete nziza mu mikino y’amahirwe naho Global Link Insurance ihabwa igihembo cya Sosiyete ifasha abantu kujya kwiga hanze y’u Rwanda.

Jespo2 Ltd yahawe igihembo cyo kwinjiza inzoga nziza mu gihugu, Banki y’Ubucuruzi nziza yabaye I&M Bank naho Inzozi Lotto yabaye Sosiyete nziza ya tombola.

Inzu itunganya imisatsi nziza yabaye Alcobra, Sosiyete nziza mu gufasha abantu kugezwaho ibintu yabaye Sky Net Internet.

- Advertisement -

Canal Box yabaye Sosiyete nziza mu gutanga serivisi, YallaYalla yabaye Sosiyete nziza mu gutanga Serivisi z’ubuhinzi.

Nufashwa Yafasha yabaye Umuryango mwiza mu gutanga ubufasha mu gihe Amata Protocol yabaye nziza mu bijyanye no gufasha mu gutegura ibirori.

Umuyobozi wa Karisimbi Events, Mugisha Emmanuel avuga ko ibihembo nk’ibi biba bigamije gushimira ibigo ku ruhare bigira ku isoko ry’umurimo.

Ati” Ibi bihembo biba bigamije gushimira ibigo ku ruhare bigira ku isoko ry’umurimo. Turashishikariza ibigo kuzamura urwego rw’ibyo bakora mu itangwa rya serivisi.

Karisimbi Events isanzwe itegura ibihembo bitandukanye birimo ibihabwa ibigo byacuruje neza kurusha ibindi, ibihabwa abateje imbere imyidagaduro kurusha abandi n’ibindi.Ni ibihembo biba buri mwaka kugira ngo bakangurire abantu gutanga serivisi zinoze.

UMUSEKE.RW