Imbamutima z’abagore bagobotswe na Progetto Rwanda

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Bishimiye ibyo bamaze kugeraho

Abagore bo mu Karere ka Kicukiro barimo abakoraga uburaya, abacuruzaga agataro, n’abatari bafite icyo gukora, bahinduriwe ubuzima nyuma yo guhabwa igishoro cyabafashije kwitunga no kugira imibereho myiza batanduranyije.

Ku wa 13 Ugushyingo 2024, babigaragaje mu gikorwa cyo kwishimira ibyagezweho n’umushinga Progetto Rwanda, ugamije guteza imbere abagore binyuze mu mishinga mito ibyara inyungu.

Umwe mu bakoraga akazi ko kwicuruza avuga ko atashimishwaga no kugaburira abana be ari uko yabanje kujya ku ‘Gasima’ gushaka abagabo, ahubwo ko ari amaburakindi yabimuteraga.

Ati: ‘Umbwiye ngo ngwino ndaguha icyo abana barya, nkagenda akantera inda, nari ntaranajijuka ngo menye ibyerekeye kujya muri ONAPO.’

Avuga ko yaje kwigobotora izo ngeso mbi abikesheje Progetto Rwanda yamuhaye inyigisho zo gutegura ejo heza, imishinga mito ibyara inyungu, n’uburyo bwo kuyicunga, ubu akaba ari umucuruzi ufite ‘Butiki’ ifatika.’

Ati: ‘Ibyo bintu nabivuyemo kubera ko mbere nabikoreshwaga n’ubukene, ariko ubu simbura icyo kurya, simbura n’umwenda, ndasa neza, Imana yampinduriye amateka.’

Niyongira Nadine na we avuga ko yacuruzaga agataro adasiba gusimbukana n’inzego z’umutekano, yibuka ko yafungiwe kwa Kabuga inshuro ebyiri.

Ati: ‘Kwa Kabuga nagiyeyo inshuro ebyiri, none ubu ndacuruza mu nzu. Natangiye ari bike, ariko uko iminsi ishira, ibintu birazamuka. Progetto ikomeza iduhugura, kandi uko wongera ubumenyi mu mutwe, ni ko n’amafaranga yiyongera.’

Valérie Mukabayire, Umuyobozi wa Progetto Rwanda, avuga ko abakora uburaya n’abacuruza agataro, iyo babonye amahugurwa n’inkunga ifatika, biteza imbere kuko bafite ukwiyemeza.

- Advertisement -

Ati: ‘Bashaka kubaho, bashaka gukora, ariko bakeneye abantu babitaho, bakabahugura, bakabaha inkunga ifatika, bityo bakaba bashobora gukora.’

Akomeza avuga ko aba bagore batishimira kwirirwa basimbukana n’inzego z’umutekano, ariko babikora kugira ngo abana babo babone icyo gushyira mu nda.

Abagore bagera kuri 80 mu Karere Ka Kicukiro ni bo bahawe ubumenyi mu gutegura imishinga no kuyibyaza umusaruro n’igishoro cyo kugira ngo barusheho kwiteza imbere.

Abagore bagaragaje aho bavuye naho bageze

Aba bagore bemeza ko ari ubuhamya bwigendera
Mukabayire yasabye abagore gukora cyane bakareka ubunebwe
Bishimiye ibyo bamaze kugeraho

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW