Inzobere ku buzima bwo mu mutwe zaganiriye ku cyakorwa ngo bwitabweho

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Inzobere ku buzima bwo mu mutwe zaganiriye ku cyakorwa ngo bwitabweho

Inzobere ku buzima bwo mu mutwe zigize umuryango OREP (Organisation Rwandaise d’Experts Psychotromathologie), zaganiriye ku cyakorwa ngo ubuzima bwo mumutwe bukomeze gusigasirwa hifashishijwe uburyo ‘Nduhura’.

Ibi babigarutseho ubwo abagize uyu muryango  ugamije gufasha abantu gukira ibikomere n’ihungabana, hifashishijwe uburyo ‘Nduhura’ OREP, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Ugushyingo 2024, bari mu Nteko Rusange .

Ni umuryango  ugizwe n’abantu batandukanye bazobereye ku buzima bwo mu mutwe n’abandi bahawe amahugurwa  ku kuba bafasha abafite ibikomere n’ihungabana.

Bimwe mu byaganiriwe muri iyi Nteko, harimo kureba ubuzima bwagutse bw’iri huriro, ibikorwa byakozwe n’ibiteganywa ndetse n’imbogamizi zihari n’uburyo zacyemuka hagamijwe kunoza ibyo bakora no gufasha Abanyarwanda n’abandi muri rusange bari hirya no hino ku Isi.

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango, OREP,Karamira Emmanuel, asanga abagize uyu muryango bongeye kwemeranya ko bashyira imbaraga mu gufasha abantu bagifite ibikomere n’ihungabana muri sosiyete.

Ati “ Ibibazo  byo mu mutwe biragenda bifata indi ntera ugendeye ku bushakashatsi. Icyo dukora turakorera muri kominote hose, hari ahantu hafite bya bibazo ariko hari n’abantu bafite bwa bumenyi n’ubushobozi bwo kubaherekeza no kubavura ndetse no kubahugura uko babana n’ibyo bibazo.”

Akomeza ati “ Twongeye kwishakamo imbaraga nshya no kujya inama zo gukomera mu ngamba aho buri wese arimo afashiriza.”

Umushakashatsi akaba n’umuyobozi w’ishami rishinzwe uburezi mu nama Nkuru y’Abapolotesitanti mu Rwanda (CPR), ari naryo ryatanze amahugurwa ku uyu muryango OREP, Pasiteri Samuel Mutabazi , avuga ko iri huriro baryitezeho gutanga umusanzu mu kubaka sosiyete, bahangana n’ibikomere bishingiye ku ihungabana.

Ati “Ni abantu basanzwe babikora ariko icyo twifuza ni uko iri huriro bashyizeho OREP,ryaba rikora, rifite ibikorwa. Murabizi ko ikibazo kihungabana mu gihugu cyacu kiracyaremereye.Dufite abantu benshi bagifite ibikomere ,twifuza ko iri huriro ryafasha abanyamwuga mu buzima bwo mu mutwe kurushaho gukora neza  no gutanga umusanzu mu gukiza ibikomere  bishingiye ku ihungabana, abantu bakagira ubuzima bwiza bwo mu mutwe kugira ngo bashobore no kububeshaho kandi bakore ibikorwa by’iterambere.”

- Advertisement -

Inzobere na zo ziteguye gusana imitima

Umuganga ku Kigo nderabuzima cya Karangara cyo mu karere ka Kamonyi,ushinzwe gukurikirana ubuzima bwo mu mutwe Nyiranshimiyimana Dinah, nawe ashimangira ko binyuze muri iri huriro, biteguye gukomeza gufasha sosite gukira ibikomere .

Ati “ Sosiyete Nyarwanda ifite ibibazo cyane cyane ku bijyanye n’amakimbirane. Ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe harimo nk’agahinda gakabije ari nako kari gutera abantu kwiyahura muri iyi minsi. Nkaba mbona iri huriro rigiye kudufasha ibintu byinshi  kuko bagiye batwigisha tekiniki zo gufasha [uwahuye n’ihungabana], abashe kwiyubaka mu buzima bwe.”

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC, kivuga ko mu Rwanda umuntu 1 muri 5 afite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

Indwara zo mu mutwe ni zimwe mu zahagurukiwe kuko ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko zigenda ziyongera.

Imibare y’IBitaro bivura indwara zo mu mutwe bya Caraes Ndera, igaragaza  ko mu mwaka  wa  2021-2022 bakiriye abagera kuri 96 357.

Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku Buzima, OMS, yerekana ko ku isi yose hari abarenga miliyari bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

Umushakashatsi akaba n’umuyobozi w’ishami rishinzwe uburezi mu nama Nkuru y’Abapolotesitanti mu Rwanda (CPR) avuga ko haguye uyu muryango bagamije gufasha Abanyarwanda
Umuyobozi Mukuru w’Umuryango, OREP,Karamira Emmanuel, asanga abagize uyu muryango bongeye kwemeranya ko bashyira imbaraga mu gufasha abantu bagifite ibikomere n’ihungabana muri sosiyete
Abagize iri huriro biyemeje gutanga umusanzu mu gufasha sosiyete mu guhangana n’ihungabana

UMUSEKE.RW