Irani ifunze Umunyamakuru w’Umunyamerika

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Umunyamakuru Reza Valizadeh

Ubutegetsi bwa Irani bwataye muri yombi umunyamakuru Reza Valizadeh, ufite ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi anafite inkomoko mu gihugu cya Irani.

Reza Valizadeh, yahoze akorera Radio Farda, iva inda imwe n’Ijwi ry’Amerika, ikaba isanzwe irebwa ikijisho na Irani, kimwe n’ibindi bitangazamakuru bikorera mu Burayi na Amerika.

Muri Werurwe 2024, ni bwo Valizadeh yagiye i Tehran kureba umuryango we nyuma y’imyaka 13, abihatiwe n’ubutegetsi bwa Irani nyuma yo gushimuta abagize umuryango we.

Mu kwezi kwa Kanama, yashyize ubutumwa ku rubuga rwa X avuga ko yageze i Tehran ku wa 6 Werurwe 2024.

Yavuze ko yasubiye mu gihugu cye atizeye umutekano we na busa kandi ko nta yandi mahitamo yari afite, kuko yagombaga guhura n’ishami ry’iperereza rya ‘Revolutionary Guard’.

Valizadeh akigera muri Irani yahise afatwa ashyirwa muri gereza ya Evin, aho ubu yagejejwe mu rukiko ashinjwa ibyaha bitandukanye.

Uyu ni we munyamerika wenyine watawe muri yombi n’ubutegetsi bwa Irani kuva habaho igikorwa cyo guhererekanya imfungwa hagati y’ibihugu byombi mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize.

Ministeri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika yabwiye VOA ko irimo gufatanya n’Ubusuwisi mu bibazo birebana na Irani, hagamijwe kubona amakuru arambuye kuri iki kibazo.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

- Advertisement -
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *