Ishuri ryirukanye burundu abana batanu barebye amashusho ya Baltasar

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Abana birukanywe ishuri ribashinja imyitwarire idahwitse

Ishuri ryisumbuye, Lycée de Kamangala mu mujyi wa Walungu, muri Kivu y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Congo, ryirukanye abana batanu ribaziza ko barebye amashusho y’urukozasoni ya Baltasar.

Baltasar Ebang Engonga, yahoze ayoboye urwego rukora iperereza ku byaha bimunga ubukungu mu gihugu cya Equatorial Guinea, akaba aherutse gushyirwa hanze ubwo amashusho y’urukozasoni asambanya abagore b’abakomeye bagera kuri 400 yajyaga hanze.

Umwe mu bayobora Lycée de Kamangala yasobanuye ko abanyeshuri batanu birukanywe burundu kubera ko barebye amashusho y’urukozasoni ya Baltasar mu gihe cy’amasomo, ndetse ngo na mwalimu yari imbere yabo arimo kwigisha.

Yavuze ko barebye ayo mashusho muri telefeno y’umwe muri bo.

Iki cyemezo cyafashwe mu cyumweru gishize cyateje impaka mu bayobozi b’ishuri, ariko birangira abana bahanwe by’intangarugero.

Aba bana bose biga mu mwaka w’agatatu w’amashuri yisumbuye, birukanwe hagendewe ku mategeko ya kiriya kigo agenga imyitwarire y’abanyeshuri.

Ku mbuga nkoranyambaga, izina Baltasar Ebang Engonga riracyavugwaho kubera amashusho ye yagiye hanze asambanya abagore batandukanye.

Hari abavuga ko amashusho ye yagiye hanze bikozwe nkana n’inzego z’ubutasi z’igihugu cye, mu rwego rwo kwanduza izina rye nk’umuntu washoboraga kuba yasimbura Perezida wa kiriya gihugu.

Baltasar Ebang Engonga: Indorerwamo benshi bakwirebamo

- Advertisement -

UMUSEKE.RW