Ishyaka PL riremeza ko ‘Igitekerezo’ ari igishoro kiruta amafaranga

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Perezida w'Ishyaka Riharanira Ukwishyira ukizana, Hon Mukabalisa Donatille

Abayoboke b’Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana (PL) barashimangira ko igishoro cya mbere kirusha agaciro amafaranga ari igitekerezo, kuko ari cyo gituma habaho ibikorwa bifite intego, bigatanga ibisubizo birambye.

Byagaragarijwe mu mahugurwa y’umunsi umwe yahuje ubuyobozi bwa PL n’abahagarariye abayoboke baryo mu Ntara y’Amajyepfo, yabereye mu Karere ka Ruhango.

Perezida w’Ishyaka PL, Hon. Mukabalisa Donatille, avuga ko igitekerezo cyo kwihangira umurimo kigomba kuza imbere, mu gihe amafaranga akwiye kuza ku mwanya wa kabiri.

Yagaragaje ko hari abantu bashora amafaranga menshi bagamije kuba ba rwiyemezamirimo, ariko bakibagirwa gutekereza ku mushinga, maze akabapfira ubusa.

Ati:‘Ibi biri mu murongo mugari wa Politiki ry’Ishyaka PL, rikaba no muri gahunda ngari ya Guverinoma y’imyaka 5 guhanga imirimo mishya 250.000 buri mwaka.’

Hon Mukabalisa avuga ko muri iyo mirimo mishya Guverinoma iteganya guhanga buri mwaka, hazaba harimo n’iyo abayoboke b’Ishyaka rihanira ukwishyira ukizana babonye bivuye muri icyo gitekerezo gifatwa nk’igishoro gifite umwanya wa mbere.

Ati:‘Twifuza kandi ko mu bazahanga iyo mirimo mishya, hazaba harimo abayoboke bacu ku buryo bazaha abantu benshi akazi aho kugasaba.’

Habimana Jean Pierre, umuyoboke w’Ishyaka PL mu Ntara y’Amajyepfo, avuga ko hari ubumenyi yakuye muri aya mahugurwa, kuko mbere yaho yibwiraga ko igishoro cy’amafaranga aricyo kigomba gufata umwanya wa mbere.

Ati:’Ishyaka ryacu ryashyigikiye Perezida wa Repubulika kandi ahora adushishikariza kwagura ibitekerezo no gushora ibyo dufite mu masoko yo muri aka Karere.’

- Advertisement -

Dr. Alphonsine Mukandekezi nawe yagaragaje ko yasanze ko umwuga w’ubuvuzi akora umunsi ku munsi utatuma aba rwiyemezamirimo wonyine.

Ati:‘Nahaye umwanya munini igitekerezo cyo gukora umushinga w’ubuhinzi mu Karere ka Bugesera, ubu ntegereje Umusaruro.’

Yavuze ko mu buhinzi bwe yashoyemo arenga miliyoni 30, akavuga ko urwunguko ateganya kubona nta sano ruzaba rufitanye n’ayo amaze gushyira mu buhinzi bwe.

Muri ayo mahugurwa, abayoboke ba PL bamaze gutera imbere basangije bagenzi babo ubumenyi bwabafashije kwihangira imirimo.

Banavuze ko bishimira umubare munini wAabadepite mu Nteko Ishinga Amategeko batowe muri uyu mwaka wa 2024, bakaba baravuye ku badepite barindwi bakagera ku 10.

Perezida w’Ishyaka PL Hon Mukabalisa Donatille atangiza amahugurwa.

Dr Alphonsine Mukandekezi avuga ko yagize igitekerezo ashora no mu buhinzi, ubu yiteguye umusaruro ushimishije

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Amajyepfo.