KAGAME na Madamu bifatanyije na Tito Rutaremera kwizihiza isabukuru y’imyaka 80

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Perezida Kagame yifatanyije na Tito Rutaremera kwizihiza isabukuru y'amavuko y'imyaka 80

Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ugushyingo 2024, bifatanyije na Hon. Tito Rutaremara  kwizihiza isabukuru y’imyaka 80.

Ni ibirori byitabiriwe n’abantu batandukanye barimo abagize umuryango, inshuti ndetse na bamwe mu bagize Guverinoma.

Tito ni Muntu ki ?

Hon. Tito Rutaremara, yavutse mu mwaka wa 1944, avukira i Kiziguro muri Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ni  umwe mu banyepolitiki bakomeye u Rwanda rufite akaba yarakoreye igihugu mu nshingano zitandukanye yagiye ahabwa.

Amashuri abanza imyaka itanu  yayigiye i Kiziguro, umwaka wa Gatandatu  awigira mu Ruhengeri i Nemba. Nyuma ahavuye yize mu Isemiranari ku Rwesero imyaka ibiri ndetse yiga umwaka umwe n’igice muri St Andre, ari bwo we n’umuryango we bahitaga bahunga bajya muri Uganda.

Ageze muri Uganda n’umuryango we, yize mu ishuri rikuru mu bijyanye no kwigisha ndetse ahakura Bourse yo kujya kwiga mu gihugu cy’u Bufaransa ahakura Licence, Maîtrise ndetse na Doctorat.

Mu mirimo yakoze harimo kuba Umunyamabanga Mukuru wa FPR – Inkotanyi (1987-1989); Komiseri ushinzwe ubukangurambaga (1989-1991) n’umuhuzabikorwa wa Politike n’igisirikare (1991-1993).

Yanabaye umudepite (1995-2000); ayobora Komisiyo yo gushyiraho Itegeko Nshinga (2000-2003); aba Umuvunyi Mukuru (2003-2012), umwanya yavuyeho ajya kuba Senateri kugera mu 2019 ubwo yagirwaga Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye.

- Advertisement -

Mu 2019 yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, nyuma y’uko urwo rwego rutari rufite umuyobozi kuva Dr. Iyamuremye Augustin yagirwa Umusenateri akanatorerwa kuba Perezida wa Sena.

Perezida Kagame yitabiriye ibirori by’isabukuru y’amavuko ya Tito Rutaremara
Dr Tito Rutaremera hamwe n’umuryango we yijihije isabukuru y’amavuko y’imyaka 80
Perezida Kagame aramukanya anifuza isabukuru nziza Tito Rutaremera
UMUSEKE.RW