Korali Hoziyana igiye guhembura imitima ya benshi

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Korali Hoziana ibarizwa mu itorero rya ADEPR muri Nyarugenge, yateguye igitaramo cyo kwishimira imyaka bamaze batanga ubutumwa bwiza bw’Imana, yise ‘Hoziana Gospel Celebration – Tugumane 2024’, kizamara iminsi itatu.

Ni igitaramo kizaba kuva ku wa Gatanu tariki ya 22 kugeza ku Cyumweru tariki ya 24 Ugushyingo 2024, kikazabera aho Korali Hoziana ibarizwa mu itorero rya ADEPR Nyarugenge.

Mu kiganiro n’Itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2024, ubuyobozi bwa Korali Hoziyana bwavuze ko imyiteguro bayigeze kure.

Mukandagizi Lea, Perezidante w’iyi Korali, yagize ati: ‘Abantu bose tuzafatanya muri iki gitaramo bariteguye, ku bw’ibyo rero turasaba abantu bose kuzaza kwifatanya natwe muri iki gitaramo kizahembura benshi.’

Yavuze ko muri iki gitaramo cy’iminsi itatu Imana izakora ibitangaza ku buryo bateganyije umubare w’abantu benshi bazagarukira Kristo.

Yibukije ko iyi Korali imaze imyaka 56 itazagarukira mu gutanga ubutumwa buhembura ubugingo gusa ko hazaba n’ibikorwa byo gufasha nk’uko basanzwe batanga uwo musanzu mu gufasha Guverinoma y’u Rwanda.

Ati “Kuba turirimba, ntitugarukiraho gusa kuko Korali Hoziana yagiye igira uruhare muri gahunda za Guverinoma ikagenda ifasha abantu batandukanye mu buryo butandukanye yaba kubaremera, kububaka n’ibindi.”

Korali Hoziana izafatanya na Korali Shalom na yo ibarizwa kuri ADEPR Nyarugenge, hazaba hari kandi Ntora Worship Team ndetse na Papy Clever na Dorcas.

Papi Calver uri mu bahanzi bazifatanya na Korali Hoziana muri iki gitaramo yavuze ko ari iby’agaciro kuzaririmbira abazaza kwifatanya n’iyi Korali afata nk’umubyeyi.

- Advertisement -

Ati “Kuba turi hano muri iki gitaramo ni ishema rikomeye kuko Korali Hoziana ni umubyeyi wacu, uretse no kuba umugore wanjye aririmba muri Korali ni ibintu duhora twubaha iteka.”

Biteganyijwe ko muri iki gitaramo abashumba barimo Isaïe Ndayizeye, Pasitori Uwimana Claude, Pasitori Binyonyo Jeremie n’abandi.

Korali Hoziana yavutse mu mwaka wa 1967, itangirira ahitwa i Gasave ku Gisozi bigizwemo uruhare na Rev. Kayihura Jacob.

Mu 1978, Korali Hoziana yakomeje kwaguka, bigeze aho igabanywamo amatsinda abiri; abo ku Gisozi bitwa Korali Gasave naho abagiye gukorera umurimo w’Imana i Nyarugenge bitwa Korali ya Kigali.

Iri tsinda rya Nyarugenge ryakomeje gukura, hanyuma mu mwaka wa 1980 rihindura izina ryitwa Korali Hoziana.

Kuri ubu Hoziana ifite abaririmbyi barenga 100, yamenyekanye cyane mu ndirimbo zakunzwe zirimo ‘Tugumane’, ‘Turagutegereje Mwami’, ‘Mugeni wa Yesu’, ‘Dufite Ibihamya’ n’izindi nyinshi.

Umuyobozi wa Korali Hoziana, Lea Mukandangizi

 

UMUSEKE.RW