Mu Rwanda hatashywe Ikigo Nyafurika Gishinzwe Imiti

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
U Rwanda hatashwe inyubako izakoreramo Icyicaro Gikuru cy’Ikigo Nyafurika Gishinzwe Imiti, African Medicines Agency (AMA)

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Ugushyingo 2024, mu Rwanda hatashwe inyubako izakoreramo Icyicaro Gikuru cy’Ikigo Nyafurika Gishinzwe Imiti, African Medicines Agency (AMA).

Ni nyuma yuko U Rwanda n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe bashyize umukono ku masezerano atuma u Rwanda rwakira Iki kigo Nyafurika gishinzwe Imiti (African Medecines Agency).

Iki kigo cyitezweho gufasha mu rugendo rwo kugeza imiti yujuje ubuziranenge kandi ihendutse ku Mugabane wa Afurika.

Kizafasha kandi mu gushyiraho amategeko ajyanye n’imiti hagamijwe kuzamura ireme ry’ubuvuzi butangirwa kuri uyu mugabane, koroshya ikwirakwizwa ryayo n’ubuziranenge.

Komiseri ushinzwe ubuzima muri Komisiyo y’Umuryango w’Afrika yunze ubumwe, Amb. Minata Samate Cessouma, yavuze ko iki kigo kizagira uruhare rukomeye mu bikorwa bigamije iterambere ry’urwego rw’ubuzima muri Afurika.

Yagize ati “  Aya ni amahirwe tubonye yo kongerera ubushobozi inzego z’ubuzima ku mugabane wa Afurika , ibijyanye n’ikorwa ry’imiti ndetse no koroshya ibijyane no gutwara  imiti ku mugabane wa Afurika.”

Yavuze mu myaka itatu ishize ari bwo hatekerezwaga igihugu cyabasha kwakira iki cyicaro, maze basanga u Rwanda ari rwo rubikwiye kuko  rwateye imbere mu rwego rw’ubuzima.

Yongeyeho ko iki Kicaro Gikuru cy’Ikigo Nyafurika Gishinzwe Imiti, African Medicines Agency (AMA),kizarushaho kuzamura ubushobozi no gukorana kw’ibihugu bya Afurika mu bijyanye no gukora imiti.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, yavuze ko iki kigo mu Rwanda by’umwihariko kizafasha muri gahunda rwatangiye yo kuba igicumbi cya serivisi z’ubuzima, ubushakashatsi n’ubuziranenge bw’imiti muri Afurika.

- Advertisement -

Ati “cy’Ikigo Nyafurika Gishinzwe Imiti, African Medicines Agency (AMA) u Rwanda  kizadufasha kuzamura inzego z’ubuzima no gutanga imiti yizewe ku banyafurika bose.”

Yakomeje ati “ AMA izadufasha kutwongerera ikizere ku bijyanye no gukora imiti yujuje uziranenge,koroshya urujya n’uruza rw’imiti ku mugabne wa Afurika. “

Dr Nsanzimana yasabye ko ubufatanye buri kuranga umugabane wa Afurika mu rwego rw’Ubuzima bwakomeza.

Biteganyijwe ko umuyobozi Mukuru w’iki kigo, azatangarizwa mu nama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe izaba muri Gashyantare 2025.

Ku wa 5 Ugushyingo 2021 ni bwo Ikigo Nyafurika Gishinzwe Imiti, African Medicines Agency (AMA), cyatangiye gukora nyuma y’uko ibihugu bisinye amasezerano agena ko gishyirwaho.

Komiseri ushinzwe ubuzima muri Komisiyo y’Umuryango w’Afrika yunze ubumwe, Amb. Minata Samate Cessouma wari mu muhango wo gutaha iki kigo
Dr Nsanzimana Sabin yavuze ko iki kigo mu Rwanda by’umwihariko kizafasha muri gahunda rwatangiye yo kuba igicumbi cya serivisi z’ubuzima
u Rwanda rwanatanze imodoka zizakoreshwa n’abakozi b’iki kigo
Amb. Minata Samate Cessouma yashimye u Rwanda ku bwo guha Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe iki cyicaro

UMUSEKE.RW

.