Musanze: Umwuzi wateraga ababyeyi kubunza imitima wabonewe igisubizo

Umwuzi uherereye mu rugabano rw’Umurenge wa Shingiro n’uwa Musanze mu Karere ka Musanze, wajyaga wuzura amazi mu gihe cy’imvura ababyeyi bagahagarika imitima kubera ko abana bawambukaga bakagwamo ndetse bamwe bakahaburira ubuzima, wubatsweho ikiraro kigezweho.

Ni kenshi abaturage bagaragarije abayobozi ko uwo mwuzi ubateye impungenge zikomeye kuko wakundaga guteza impanuka nyinshi mu gihe cy’imvura bamwe bakahasiga ubuzim.

Ni mu gihe no mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka hari umwana w’umunyeshuri waguyemo yitaba Imana.

Bamwe mu babyeyi baturiye uyu mwuzi bavuga ko babayeho igihe kinini bahangayitse, ngo ku buryo iyo imvura yagwaga bamwe amabere yikoraga batonsa, bagatangira kwibaza uko abana bagiye ku ishuri bataha.

Muhayimpundu Odette yagize ati” Iki kiraro kidukijije impanuka nyinshi twahuraga nazo, abana iyo bavaga ku ishuri amazi yabaye menshi bageragezaga kuyambuka bakagwamo abandi bagapfa, imitima yacu yari yarakutse.”

Kamikamuntu Agnes nawe ati” Twatatse kenshi ngo bahadushyirire ikiraro none barakiduhaye ubu tugiye kuryama dusinzire abana bajye ku ishuri bagaruke amahoro, kandi n’ubuhahirane bwasaga n’ubwahagaze tweza imyaka ikabura uko ijya ku isoko kirakemutse.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Uwanyirigira Clarisse, nawe yemeza ko imiterere y’uyu mwuzi wajyaga wuzura wari uteye impungenge nyinshi.

Yagize ati” Nibyo koko iki kiraro hari byinshi kije kudufasha, hari abana benshi bagiraga impungenge zo kujya ku ishuri kubera uko hari hateye, ndetse hari n’umwana uherutse kukigwamo ubwo yavaga ku ishuri birangira yitabye Imana.”

Yakomeje agira ati ” Ubu noneho izo mpungenge twabwira ababyeyi ko zashira bakajyana abana ku ishuri na bamwe basibaga bakabasubizayo kuko bagiye kwiga batekanye, birongera umutekano n’ireme ry’uburezi kuribo, ibi kandi bijyane n’ubuhahirane bugiye koroha.”

- Advertisement -

Iki kiraro cyubatswe ku bufatanye n’Akarere ka Musanze na Bridges to Prosperity, cyuzuye gitwaye asaga miliyoni 62 z’amafaranga y’u Rwanda.

Biteganyijwe kandi ko muri iyi ngengo y’imari y’uyu mwaka mu Karere ka Musanze hazubakwa ibiraro Icyenda mu Mirenge itanu, byose hamwe bizatwara ingengo y’imari ingana miliyoni 625 z’amafaranga y’u Rwanda.

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
UMUSEKE.RW i Musanze