Birakekwa ko yiyahuye kubera “abagore yahanye ibyishimo na bo mu bihe bitandukanye”

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE

Nyanza: Umugabo witwa Ntihinyuka Ephron w’imyaka 45 wo mu Karere ka Nyanza yasanzwe yapfuye, birakekwa ko yiyambuye ubuzima kubera abagore batandukanye bagiye bahana ibyishimo mu bihe bitandukanye.

Byabereye mu Mudugudu wa Rubona mu Kagari ka Rubona mu Murenge wa Cyabakamyi ho mu Karere ka Nyanza.

UMUSEKE wamenye ko ahagana saa saba z’igicamunsi zo ku wa 20 Ugushyingo 2024 ari bwo amakuru y’urupfu rwa Ntihinyuka yamenyekanye.

Amakuru avuga ko ubwo murumuna we yari agiye kumureba kuko baherukanaga ku wa 15 Ugushyingo, yasanze inzu ye ikingiye imbere akomanze abura umukingurira.

Uyu murumuna we yaje kwitabaza abaturage n’ubuyobozi maze bica ingufuri basanga yapfiriye mu nzu.

Abaturage, Inzego z’ibanze n’iz’umukano basanze yarashizemo umwuka, bikekwa ko yanyoye umuti wica udukoko witwa ‘Simikombe’.

Abatuye muri kariya gace babwiye UMUSEKE ko umugore bari barashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko bari batakibana kubera amakimbirane.

Uyu mugore ngo yari yaramwangiye kugurisha ubutaka ngo amafaranga ayajyane mu nzoga kuko ngo yari yarabaye kazizi.

Amakuru avuga ko Ntihinyuka yari yarashatse undi mugore, na we barananiranwa kubera isindwe, akaba yagiranaga urugwiro n’abandi bagore bitwara nk’abananiranye.

- Advertisement -

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyabakamyi, Burezi Eugene yabwiye UMUSEKE ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwatangiye iperereza hazamenyekana icyo nyakwigendera yazize.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza