Nyanza: Umusore ukekwaho ubwicanyi ararembye

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE

NYANZA: Umusore wari warafunguwe ku mbabazi za Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, arakekwaho kwica mugenzi we agashaka gutoroka ariko ntibyamuhira.

Byabereye mu karere ka Nyanza mu murenge wa
Nyagisozi mu kagari ka Kirambi mu mudugudu wa Jarama.

UMUSEKE wamenye amakuru ko mu gicuku cyo kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2024 ahagana i Saa sita z’ijoro ko aribwo nyakwigendera Rwamucyo Lucian w’imyaka 30 yapfuye.

Uyu yavukaga mu mudugudu Rusarasi mu kagari ka Gitega mu murenge wa Cyanika mu karere ka Nyamagabe kanahana imbibi n’akarere ka Nyanza.

Bikekwa ko uriya Rwamucyo yishwe n’uwitwa Nzacahinyeretse Noël alias Nzaca w’imyaka 23 nawe uvuka mu karere ka Nyamagabe murenge wa Cyanika mu kagari ka Ngoma mu mudugudu wa Kamuhirwa aho yahise ataka avuga ko amuteye umugeri mu rubavu hashize iminota nk’icumi bihita bimuviramo urupfu.

Abaturage babwiye UMUSEKE ko bombi ntacyo bapfaga cyakora kuko Nzaca ukekwaho kwica yarafunguwe vuba kubera imbabazi yariho aharira n’undi bari bafunganwe amunenga ko ataje kumusura mu igororero niko kumutera umugeri ufata nyakwigendera Rwamucyo ahita apfa bose bakaba bari mu kabari bari kunywa inzoga.

Nyakwigendera yari umushumba wita ku nka z’umukuru w’umudugudu wa Jarama.

Ukekwa yari umukozi wirirwa ubunza isambusa azicuruza.

Ukekwa kandi akaba amaze ibyumweru bibiri afunguwe ku mbabazi kuko yari yarakatiwe imyaka itatu akaba yaramaze imyaka ibiri afunze kubera icyaha cy’ubujura.

- Advertisement -

Umurambo wajyanwe ku bitaro bya Nyanza kugirango ukorerwe isuzuma.

Naho ukekwa yafashwe ariko yavunitse ukuguru aho bikekwa ko yagerageza gutoroka aho yasimbutse inzu yararimo agwa hasi aravunika.

Ukekwa kandi yajyanwe kwa muganga i Nyanza kugirango yitabweho n’abaganga anakurikiranwe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyagisozi Habinshuti Slydio yabwiye UMUSEKE ko RIB yatangiye iperereza.

Uriya muyobozi yasabye abaturage kwirinda ibyaha kuko bigira ingaruka zirimo n’igifungo.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza