Quincy Jones wakoranye indirimbo na Michael Jackson Yapfuye  

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Quincy Jones wakoranye indirimbo na Michael Jackcon Yitabye Imana ku myaka 91  

Umuhanzi akaba n’umuhanga mu gutunganya umuziki Quincy Jones  wakoranye inidirimbo na Michael Jackson, yapfuye ku myaka 91.

Arnold Robinson utangaza ibikorwa bye, yavuze ko Quincy “yapfuye mu mahoro” ku cyumweru nijoro mu rugo rwe i Bel Air muri Los Angeles.

Mu itangazo, umuryango we wagize uti “Iri joro, n’imitima ikomeye ariko ibabaye, tugomba gutangaza inkuru y’urupfu rwa data akaba n’umuvandimwe wacu Quincy Jones. Nubwo uku ari ugutakaza gukomeye ku muryango wacu, turishimira ubuzima bwiza yabayeho kandi tuzi ko nta wundi nka we uzabaho”.

Quincy Jones azwi cyane kuba ari we wakoze album ya Michael Jackson yitwa Thriller.

Mu 1985, Quincy yatunganyije kandi anayobora indirimbo ishishikariza gufasha yakunzwe cyane ku isi yiswe ‘We Are The World’, aho yahuje abahanzi 46 bari bakunzwe muri Amerika barimo na  Jackson Micheal.

Mu kazi yamazemo imyaka irenga 75 yegukanye ibihembo 28 bya Grammy kandi yashyizwe na Time Magazine mu bantu b’ingenzi cyane muri muzika ya Jazz mu kinyejana cya 20.

Mu ntangiriro z’akazi ke, Quincy Jones yakoranye bya hafi na Frank Sinatra nyuma atangira gukorana na Michael Jackson kuva afite imyaka 19.

Aba bombi bakoranye imyaka za mirongo aho yakoze albums za Jackson zirimo Off the Wall, Thriller na Bad.

Jones afite abana barindwi barimo Quincy Jones III utunganya muzika na Rashida Jones ukina filimi.

- Advertisement -

UMUSEKE.RW