Rayon Sports yatsinze Gorilla ishimangira umwanya wa mbere

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Mu mukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona, Rayon Sports yatsinze Gorilla FC ibitego 2-0, igumana umwanya w’icyubahiro.

Ni umukino wari ufite igisobanuro kinini, cyane ko ari amakipe ayoboye urutonde rwa shampiyona. Ikindi cyawukomezaga, ni uko Rayon Sports yari imaze imikino umunani ya shampiyona itsinda kandi nta n’igitego yinjizwa.

Saa Cyenda z’amanywa, ni bwo Ngabonziza Jean Paul wayoboye umukino, yari ahushye mu ifirimbi awutangije.

Ikipe ya Gorilla FC izwiho guhagarara neza mu kibuga, yasaga na ho ari nshya kuko niba hari igihe iyi kipe yakinnye nabi, ni uyu munsi.

Gikundiro, yatangiye ibarusha guhererekanya neza, ariko abasore ba Kirasa baguma kwihagararaho ariko ababireba bagahamya ko ari ikibazo cy’igihe gusa ngo igitego kijyemo.

Akagozi kaje gucika kuri Gorilla FC ku munota wa 30, ubwo Fall Ngagne yafunguraga amazamu ku ruhande rwa Gikundiro, maze Aba-Rayons bahagurukira rimwe bakoma amashyi y’Ama-Rayon.

Rayon Sports ikibona igitego, yakomeje kubotsa igitutu ku buryo yashoboraga no kubona icya Kabiri bitewe n’uko Gorilla FC yahise itangira gukinira inyuma.

Ku munota wa 40, ikipe itozwa na Kirasa yashoboraga kubona igitego ariko umupira Bobo Camara yari ahawe neza na Karenzo Alexis, ntiyabasha kuwubyaza umusaruro.

Iminota 45 y’igice cya Mbere, yarangiye Gikundiro ikiyoboye n’igitego 1-0.

- Advertisement -

Igice cya Kabiri kigitangira, Kirasa Alain utoza Gorilla FC, yahise akora impinduka akuramo Bobo Camara na Nishimwe Blaise, basimburwa na Ntwari Evode na Cédric Mavugo.

Rayon Sports yagarukanye imbaraga igaragaza inyota yo kubona igitego cya Kabiri, ndetse ku munota wa 60 Gorilla FC iza gukora penaliti.

Ku munota wa 62, Muhire Kevin yatsindiye Rayon Sports igitego cya Kabiri kuri penaliti yari ikozwe na Nshutinziza Didier.

Aba-Rayons bahise bazamura icyizere cyo gutahana amanota atatu y’uyu munsi, ndetse barushaho kwima umupira Gorilla FC.

Ku munota wa 70 w’umukino, Robertinho utoza Gikundiro, yakoze impinduka akuramo Aziz Basane wahise asimburwa na Adama Bagayoko.

Kugeza ku munota wa 80, Gikundiro yasaga n’iyamaze intsinzi, cyane ko Gorilla itagaragaza ubushake bwo kwishyura ibitego bibiri yari yatsinzwe.

Iminota 90 yagenwe, yarangiye Rayon Sports itahanye amanota atatu y’uyu munsi n’ibitego 2-0, uba umukino wa Cyenda itsinda nta n’igitego yinjizwa.

Intsinzi y’uyu munsi, yatumye Gikundiro igumana umwanya wa mbere n’amanota 23 mu mikino 10 imaze gukina.

Fall Ngagne ubwo yari amaze gufungura amazamu
Abanya-Sénégal bakinira Rayon Sports, ubwo bishimiraga igitego cya Ngagne
Rayon Sports ikomeje kuyoboza inkoni y’icyuma
Gorilla FC yatakaje umukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *