Umusirikare wa RDF yarashe abantu batanu

Ingabo z’u Rwanda zemeje ko zataye muri yombi Sgt Minani Gervais w’imyaka 39, ukekwaho kurasira abantu batanu mu Karere ka Nyamasheke, bakahasiga ubuzima, kandi ko hagiye gufatwa ingamba zikwiye zo kumukurikirana mu nzira y’amategeko.

Ni ubutumwa bwashyizwe ku rukuta rwa X rwa Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda ku itariki ya 13 Ugushyingo 2024, nyuma y’amakuru yabyutse avuga kuri ubwo bwicanyi bwabereye mu kabari.

RDF yemeje ko byabereye mu Kagari ka Rusharara, Umurenge wa Karambi ho mu Karere ka Nyamasheke mu rukerera rwo ku wa 13 Ugushyingo 2024.

Amakuru avuga ko akabari karasiwemo abo baturage batanu gaherereye mu gasanteri kazwi nka ‘Agasanteri k’Urubyiruko’, gakunze kuvugwamo urugomo ruterwa n’abanywi b’inzoga zitujuje ubuziranenge.
Bivugwa ko uwo musirikare yavuye mu kigo cyabo kiri hafi y’uruganda rw’Icyayi yambaye imyenda ya gisivili ajya kunywera muri ako gasanteri.
Nyuma, agiye gutaha, ngo yagiye kwishyura ibihumbi 4 Frw yari amaze kunywera, asaba ko ayashyira kuri telefone ya Nyirakabari, ariko undi akabayanga, avuga ko ashaka ‘cash’.
Uwo musirikare ngo yaje gusaba ko yarenzaho igihumbi ariko Nyirakabari akomeza kumuhakanira.
Abari mu aka kabari, nabo baje kwinjira muri icyo kibazo ariko ku ruhande rwa Nyirakabali ndetse ngo batangira gufatanya gusagarira uwo musirikare ngo niyishyure “cash” ndetse amakuru akavuga ko batangiye no kumukoreraho urugomo.
Nk’uko biri ku rukuta rwa X rw’umunyamakuru Joseph Hakuzwumuremyi, umuyobozi w’Ikinyamakuru Umuryango, ngo bikomeje kugorana, haje kubaho kureka uwo Musirikare ngo ajya kuzana “Cash” mu kigo ngo aze yishyure.
Ayo makuru avuga ko Sgt Minani yageze mu kigo, yambara imyenda y’akazi, afata imbunda agaruka kuri ka kabali, ubwo Nyiraakabari yamubonaga, yahise yiruka, arasira bane aho ndetse n’undi wari ugerageje kwiruka aramurasa.
Mu itangazo ryashyizwe kuri X, RDF yihanganishije imiryango n’inshuti babuze ababo kandi ko Sgt Minani Gervais akurikiranwa mu nzira z’amategeko.
VIDEO

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW