Ruhango: Abayobozi bagaragaye bahondagura umuturage bafunzwe

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI

Polisi mu Murenge wa Kinazi, Akarere ka Ruhango, yataye muri yombi abagabo batatu barimo Umukuru w’Umudugudu bakekwaho gukubita no gukomeretsa Umuturage witwa Cyubahiro Innocent.

Taliki 29 Ugushyingo 2024 nibwo amashusho y’abantu bakubitaga uyu muturage witwa Cyubahiro Innocent yanyuze ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Abatuye mu Mudugudu wa Mirambi, Akagari ka Burima muri uyu Murenge wa Kinazi ari naho iki kibazo cyabereye, babwiye UMUSEKE ko batunguwe no kubona abarimo Umukuru w’Umudugudu wa Mirambi witwa Nkezabera Victor, ushinzwe umutekano muri uwo Mudugudu Nteziyaremye Emmanuel ndetse na Mugiraneza Benjamin bahondagura umuturage.

Abari bahari bavuga ko bamukubise bakanamukomeretsa bamushinja ko yabibye Telefoni, kandi nta wayimufatanye.

Umwe muri abo baturage yagize ati:’Bamukubise kandi batayimufatanye usibye kumukeka.’

Uyu muturage avuga ko nubwo bari kuyimusangana bagombye kuba baramushyikirije Urwego rw’Ubugenzacyaha rugakurikirana ikibazo aho kwihanira nta gihanga bamufatanye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye avuga ko aba bagabo bafashwe ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu ahagana saa kumi, bakaba bagiye kubazwa ibyo bashinjwa.

Ati:’Aba uko ari batatu bakekwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa Cyubahiro Innocent.”

Avuga ko abafashwe bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi iherereye mu Murenge wa Kinazi bakaba bamaze gushyikirizwa Ubugenzacyaha.

- Advertisement -

SP Habiyaremye avuga ko bashimira abaturage batanze amakuru, abasaba gukomeza gufatanya n’Inzego z’Umutekano kugira ngo umuntu ukekwaho icyaha afatwe kuko nta wemerewe kwihanira.

 

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.