Rukumberi: Bashyinguye Nduwamungu Pauline wishwe urupfu rw’agashinyaguro

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Nduwamungu yasezeweho bwa nyuma kuri uyu wa Kane tariki 21 Ugushyingo 2024

Abaturanyi, abavandimwe, inshuti n’umuryango wa nyakwigendera Nduwamungu Pauline uheruka kwicwa urw’agashinyaguro, bamusezeyeho bwa nyuma mu rugo rwe mu murenge wa Rukumberi w’akarere ka Ngoma.

Imihango yo gusezera bwa nyuma no gushyingura nyakwigendera yabaye kuri uyu wa Kane tariki 21 Ugushyingo, 2024.

RBA ivuga ko mu baje gushyingura nyakwigendera harimo inshuti z’umuryango, abaturage, abayobozi mu nzego zitandukanye n’abashinzwe umutekano.

Nduwamungu Pauline yishwe tariki ya 14 Ugushyingo 2024. Umwe mu bakekwaho urupfu rwe, yabwiye inzego z’iperereza ko yamuciye umutwe kugira ngo atazamenyekana.

Kugeza ubu ntiharamenyekana impamvu zihishe inyuma y’urupfu rwe, cyakora abatuye i Rukumberi bavuga ko yigeze kujya aterwa ubwoba akohererezwa ubutumwa budasinye bumubwira ko azicwa, bigakekwa ko yishwe kuko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dr Murangira B Thierry Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, aherutse kubwira itangazamakuru ko urwo rwego rutakwemeza cyangwa ngo ruhakane ko Nduwamungu w’imyaka 66 y’amavuko atazize ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yagize ati “Iperereza rizagaragaza niba ari cyo yaziza, cyangwa yarishwe ku zindi mpamvu.”

Umusore ukekwaho kwica Nduwamungu Pauline yagaragaje umutwe we

- Advertisement -
Nyakwigendera yishwe nabi aciwe umutwe

UMUSEKE.RW