True Promises igiye gukora igitaramo cyo kuramya byuzuye

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

True Promises Ministries, yamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Mana Urera’, ‘Ubuturo bwera’, ‘Tuzaririmba’, n’izindi, yateguye igitaramo gikomeye cyo kuramya no gushima Imana, yise ‘True Worship Live Concert’, kitezweho guhuruza imbaga no kuramya kudafifitse.

Ni igitaramo kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV), ahazwi nka Camp Kigali, ku wa 1 Ukuboza 2024.

Abakunzi bo kuramya no guhimbaza Imana bamaze iminsi bategurirwa iki giterane gikomeye, aho bazabwirizwa na Apotre Christophe Sebagabo.

Ndahiriwe Mandela, Umuyobozi wa True Promises Ministries, mu kiganiro n’itangazamakuru ku mugoroba wo ku wa 26 Ugushyingo, yavuze ko iki gitaramo kizarangwa n’indirimbo zaruhuye imitima ya benshi.

Yagize ati ” Tuzi neza ko tuzaramya mu k’uri no mu mwuka, umwuka w’Imana akamanuka ibintu bikagenda neza cyane.”

Yakomeje avuga ko iki gitaramo batifuje kugira undi muhanzi batumiramo kuko bazakusanya indirimbo zabo nyinshi akaba arizo baririmba.

Ati “Ntabwo byoroshye kuririmba indirimbo zakusanyijwe kuri album eshanu, twahisemo gukora igitaramo cyacu gusa”.

Yasobanuye ko abaririmbyi bayo bakomeye buri wese azahabwa umwanya akagorora umuhogo asingiza Uhoraho.

Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari 5000 Frw, 10.000 Frw, 25.000 Frw ndetse na 200.000 Frw ku meza y’abantu batandatu. Abazagurira amatike ku muryango ku itike ya 5000 Rwf haziyongeraho 2000 Frw, mu gihe ku 10.000 Frw haziyongeraho 5 000 Frw. Kugura tike ni ugukanda *797*30#.

- Advertisement -

Mu 2009 nibwo True Promises yatangiye urugendo rwo gukora ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo hagamijwe kugeza ubutumwa ku mpera z’Isi yose.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW