Umunyarwanda wari umaze amezi 7 afungiye Uganda ubu aridegembya

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Uyu munyarwanda yari yarafatiwe mu Mujyi wa Busi hafi y'umupaka uhuza Uganda na Kenya

Umunyarwanda witwa Kadoyi Albert usanzwe ukora akazi ko gutwara ikamyo wari ugiye kumara amezi umunani afungiye muri gereza ya Uganda nyuma yo gukora impanuka  ubu aridegembya nkuko amakuru agera ku UMUSEKE abitangaza.

Uyu munyarwanda ubwo yari  atwaye impu ajya Mombasa muri Kenya, ku wa 23 Werurwe 2024, yakoze impanuka ariko aza gufungwa tariki 9 Mata 2024.

Uyu mushoferi amaze yari agiye kumara amezi umunani afungiye muri gereza ya Masafu, ahitwa Majanja Road mu gace ka Busia.

Umunyambanga Nshingwabikorwa wa Sendika y’abashoferi batwara amakamyo manini, ACPLRWA,Abdoul Hakim Rukundo, yabwiye UMUSEKE ko nyuma y’ubuvugizi bwakorewe uyu mushoferi, yahise afungurwa , ubu akaba ari kumwe n’umuryango we mu Rwanda.

Umunyarwanda agiye kumara amezi 7 afungiwe muri Uganda

UMUSEKE.RW