Umusaruro wa Nshuti Innocent ku bwa Spittler

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma y’imikino 10 yakinnye mu kiragano gishya cy’umutoza mushya w’ikipe y’Igihugu, Amavubi, Trosten Frank Spittler, umusaruro wa Innocent, ugaragaza ko ari rutahizamu wateye imbere mu buryo bugaragarira buri wese ukurikije icyo imibare ye igaragaza.

Ku wa mbere tariki ya 18 Ugushyingo 2024, ni bwo u Rwanda rwasoje urugendo rwo gushaka itike yo gukina Igikombe cya Afurika 2025 kizabera muri Maroc. Amavubi yasoreje ku mwanya wa gatatu n’amanota umunani mu itsinda D, ariko nta bwo yabashije kubona itike yo kuzaba iri muri Maroc.

Nshuti Innocent wari uhanzwe amaso na benshi mu Banyarwanda kubera ko akina mu busatirizi ahazwi nko kuri nimero icyenda, yerekanye ko yazamuye urwego cyane n’ubwo u Rwanda rutabashije kubona itike yo kuzakina Igikombe cya Afurika 2025.

Uyu musore ukinira One Knoxville SC yo mu cyiciro cya kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatsindiye Amavubi ibitego bine ku bwa Spittler. Harimo icyo yatsinze Afurika y’Epfo mu gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi, ibyo yatsinze Béin, Libya, Nigeria mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2025.

Aganira na B&B Kigali FM, kapiteni w’Amavubi, Bizimana Djihad, yavuze ko Nshuti Innocent imibare ye igaragaza ko yabafashije cyane n’ubwo u Rwanda rutabashije kugera ku ntego za rwo.

Amavubi azagaruka mu kibuga mu kwezi kwa Werurwe 2025, ubwo azaba agarutse mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026.

Nshuti Innocent afite amanota menshi mu rugendo Amavuyemo rwo kujya muri Maroc 2025
Bizimana Djihadi yashimiye bagenzi be mu rugando bafatanyije n’ubwo batageze ku byo bifuzaga

UMUSEKE.RW