Abafite ubumuga baragaragaza ko inzira zo kubona akazi zigifunganye

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Nkubito Steven asaba ko abakoresha bumva ko abafite ubumuga bashoboye

Mu gihe Leta y’u Rwanda yimakaje gahunda y’iterambere ridaheza, bamwe mu bafite ubumuga baratunga agatoki abakoresha batarabafata nk’abafite icyo bashoboye bakora ku isoko ry’umurimo, ibi bigatuma babaho bateze amaboko.

Nkubito Steven ufite ubumuga avuga ko zimwe mu mbogamizi bahura nazo iyo bagiye gushaka akazi zirimo abantu batarakira ko hari abantu bafite ubumuga bagira icyo bakora kandi bagatanga umusaruro.

Yitanzeho urugero agira ati ” Hari nk’abantu nigeze kujya gukora ikizamini cy’akazi, ndagitsinda nyuma jya mu mahugurwa akazi kagiye gutangira, gusinya amasezerano bigeze barabwira ngo ntabwo bari bukoreshe umuntu ufite ubumuga, akazi kabo umuntu ufite ubumuga ntiyagakora birangira ntakashe akazi kandi nari mu batinze neza.”

Yasabye ko Abatanga akazi babafata nk’abashoboye.

Yagize ati “Icyakorwa cyane cyane ni ugushishikariza ibigo by’igenga n’ibya Leta kugerageza korohereza abantu bafite ubumuga bakajya mu kazi kuko akeshi bababona mu isura y’ubumuga ntibabahe amahirwe yo kugaragaza ibyo bafite mu mutwe wabo.”

Yongeraho ati “Barashoboye [abafite ubumuga] nk’abandi bose kuko baba barize.”

Byukusenge Anisie ufite ubumuga ariko akaba asanzwe akora akazi ko gusemura, yavuze ko bakigorwa n’abantu batarumva ko umuntu ufite ubumuga hari icyo yakora.

Yagize ati “Utanga ubusabe bwo kubona akazi, ugategereza mwamara [umukoresha] guhura yabona ko ufite ubumuga ugategereza ko uzasubizwa ugaheba .

Uyu yatunze agatoki na zimwe mu nyubako zitatuma umuntu ufite ubumuga abasha kuhakorera.

- Advertisement -

Yagize ati ” Imiterere y’ahantu usanga abantu bakorera, usanga umuntu adashobora kuhagera bitewe n’ubumuga afite. Ese bafite umusemuzi niba ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga? Ugasanga ntibikoroheye kubakorera.”

Avuga ko amategeko ahari asobanura ko umuntu ufite ubumuga adashobora kwimwa akazi mu gihe yatanze ikizami.

Ati “Abatanga akazi nibizera abafite ubumuga babahe akazi byange babagerageje. Niba dukomeje kwima akazi abafite ubumuga turimo turarema ikintu kibi kuko bazahunduka umutwaro ku gihugu.”

Uwishyaka Ellisa yavuze ko nk’abantu bafite ubumuga bw’ubugufi bukabije hari ahantu bagera bagiye kuhakorera ariko ibikorwa bihari birimo ubukarabiro n’ubwiherero, ntibitume bisanzura ngo batange umusaruro.

Uwiragiye Julie Ushinzwe ibijyanye no kwimeneyereza umwuga muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yavuze ko nk’abashinzwe umurimo babona imbogamizi abafite ubumuga bahura nazo ku murimo ko ariko Leta yashyizeho amategeko na politike bivuga neza ko umuntu ufite ubumuga atagomba guhezwa ku murimo.

Yagize ati “Amategeko arahari kandi dukora n’ubukangurambaga. Tuzakomeza gushyiramo imbaraga mu iyibahirizwa ryayo kuko byose ari urugendo, bizagerwaho uko imyumvire izagenda ihinduka.”

Uyu mukozi muri MIFOTAR yavuze ko bagiye gukurikirana abantu baba barimye akazi abafite ubumuga ndetse n’amategeko akaba yakurikizwa.

Raporo y’ibyavuye mu Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire, ryakozwe mu 2022, ryagaragaje ko banyarwanda bafite ubumuga ari 391.775.

Inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda ivuga ko bagenda bategura ibikorwa bitandukanye bahurizamo abikorera kugira ngo abafite ubumuga bagaragaze ibyo bashoboye bityo babe bahabwa imirimo.

Tujyashemerera Jackline, umukozi muri NUDOR yagize ati “Turi kugenda tuganira n’inzego zitandukanye, abikorera ku giti cyabo leta kugira ngo tubafashe gusobanukirwa ubumuga.”

Ubwo habaga inama rusange ya 14 y’Igihugu y’abafite Ubumuga muri Werurwe uyu mwaka hatangajwe ko hatewe intambwe ishimishije mu guhindura no Kwita k’ubuzima bw’abafite ubumuga.

Icyo gihe hagaragajwe ko mu myaka 30 ishize u Rwanda rubohowe, hasinywe amasezerano Mpuzamahanga arengera ababfite ubumuga, by’umwihariko uru rwego rwishimira intambwe rwagezeho yo kubona igitabo cy’ururimi rw’amarenga.

NCDP yatangaje ko hakoreshejwe ingengo y’imari ingana na miliyoni 895 Frw mu mwaka 2023-2024 mu kwita ku buzima bw’abafite ubumuga.

TURYASHEMERERWA Jacqueline avuga ko bari kuganira n’inzego zitandukanye kugira ngo imbogamizi zikurweho
Alain Numa, umukozi wa MTN Rwanda, avuga ko abikorera bakwiriye guha umwanya abafite ubumuga kuko bashoboye

Uwiragiye avuga ko Guverinoma y’u Rwanda irajwe Ishinga n’iterambere ridaheza
Nkubito Steven asaba ko abakoresha bumva ko abafite ubumuga bashoboye

UMUSEKE.RW