Polisi y’Igihugu yatangaje ko abantu babiri ari bo bishwe n’impanuka mu bice bitandukanye by’Igihugu hagati yo ku munsi ubanziriza uwa Noheli no kuri Noheli.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Boniface Rutikanga, yabwiye UMUSEKE ko muri rusange umutekano wagenze neza mu minsi ibiri ya Noheli, habaye impanuka ebyiri gusa mu gihugu.
Yagize ati “Mu by’ukuri Noheli yagenze neza n’iminsi yabibanjirije, uretse impanuka ebyiri gusa ya moto yabaye tariki ya 24 Ukuboza 2024, n’indi y’igare yabaye mu karere ka Gicumbi.”
ACP Rutikanga avuga ko impanuka y’igare yabaye mu karere ka Gicumbi, uwari utwawe yitabye Imana kubera umuvuduko uwo munyegare yagenderagaho, aza kwikubita hasi.
ACP Rutikanga avuga ko uwa Moto yashatse gutambuka ku muntu utwaye imodoka ariko aza kugongwa.
Umuvugizi wa Polisi wa Polisi asaba abantu kwitwararika muri iki gihe bazirikana umutekano wabo n’ibyabo.
Ati “ Umwuka(mood ) y’iminsi mikuru iracyari mu bantu , ni ugukomeza kuzurikana umutekno wabo n’ibyabo n’uwabaturanyi . Ni ugukomeza kuzirikana kugenda neza mu mihanda, birinda gutwara banyoye ibisindisha, kugendera ku muvuduko ukabije.”
Akomeza ati “ Abantu banywe, banezerwe ariko mu kigero bidateza ibibazo.”
ACP yasabye kandi abantu muri rusange kwirinda kwinezeza gusa ahubwo abafite abanyeshuri bagatekereza ko bagomba kubitaho, birinda gusesagura.
UMUSEKE.RW