Nyuma y’igihe humvikana urusaku rw’amasasu uko bwije n’uko bukeye, hashyizweho itegeko rihana abasirikare n’abapolisi bazafatirwa mu Mujyi wa Goma bambaye imyenda y’akazi.
Umutekano ukomeje kuzamba mu mujyi wa Goma kuva mu ntangiriro za 2024, ubwo hongerwagamo abashinzwe umutekano n’abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro yibumbiye mu ihuriro Wazalendo.
Umuyobozi w’umujyi wa Goma, Komiseri Kapend Kamand Faustin, yatangaje ko hari ibikorwa by’ibanga inzego z’umutekano zatangiye, bigamije kubungabunga umutekano muri uyu Mujyi.
Yavuze ko uzafatwa yarenze ku mabwiriza yashyizweho azahanwa by’intangarugero, anasaba abaturage gutanga amakuru.
Abatuye umujyi wa Goma bakomeje kubangamirwa n’umutekano mucye uterwa n’abasirikare benshi n’imitwe yitwaza intwaro, ndetse bamwe mu baturage bakaba bavuga ko abarwanyi bo mu mutwe wa Wazalendo bitwaza intwaro babambura.
Ni kenshi muri uyu Mujyi abiganjemo urubyiruko birara mu mihanda bamagana ubwicanyi bukorwa n’abasirikare n’imitwe yitwaza intwaro ikorana na Leta.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW