Ahingira ikigo kugira ngo abana be barye ku ishuri batekanye

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Uwimana mu murima w'ishuri

Mu gihe Leta y’u Rwanda ishishakariza ababyeyi gutanga umusanzu wo gutuma abanyeshuri bafatira ifunguro ku ishuri muri gahunda ya ‘School Feeding’, bamwe bavuga ko bagowe n’ayo mafaranga.

Ubusanzwe mu rwego rwo guteza imbere iyo gahunda, Leta yagiye ishyiramo uruhare rwayo, bitanaretse gusaba ababyeyi gutanga umusanzu wagenwe, ndetse no gusaba ibigo by’amashuri bifite ubutaka guhinga uturima tw’imbuto n’imboga twunganira mu ifunguro rinoze.

Aho niho Uwimana Jacqueline, umubyeyi ufite abana batanu biga mu Kigo cya G.S Rasaniro mu Murenge wa Rusenge mu Karere ka Nyaruguru, yafashe icyemezo cyo kujya guhingira ikigo nyuma yo kubura amafaranga yo kwishyurira abo bana amafaranga yo kujya barya ku ishuri, kandi we yifuza ko abana be biga.

Yagize ati “Nari nabuze amafaranga yo kuriha ifunguro ry’abana, iki kigo mbasaba imirimo y’amaboko barambwira ngo kugira ngo ubone ubushobozi bwo kubarihira uzaze imirimo y’amaboko ujye ukora ubundi abana barye nta kibazo, akazi ukora kazajya kabyishyura.”

Uyu mubeyi yavuze ko yakoze imibyizi 22, ko kandi ubu bana biga batekanye.

Ati “Ikintu bidufasha guhinga imboga bituma abana batajya mu mirire mibi.”

Yasabye abandi babyeyi kutumva ko bisebetse kuza guhingira ikigo.

Yagize ati ” Nababwira [Ababyeyi] y’uko nta kazi kagayitse gahari, aho kugira ngo ukure umwana wawe mu ishuri umubuze kwiga kimwe n’abandi waza ugakora imirimo kugira ngo ubashe kwishyura ifunguro rya saa Sita.”

Yongeraho ati “Nta mpamvu nimwe yatuma umubyeyi akura umwana mu ishuri ngo n’uko yabuze amafaranga.”

- Advertisement -

Uwimana yavuze ko nyuma yo guhingira ikigo akishyura imyenda yose, cyaje no kumuha akazi kamufashije gutuma abona n’amafaranga yo gutunga abasigaye mu rugo.

Umuyobozi w’Ikigo cya GS Rasaniro, Oswald Kubwimana yavuze ko bahisemo gukorana n’ababyeyi batari bafite ubushobozi muri gahunda yo gutanga umusanzu wabo binyuze mu gutanga ibiribwa, imiganda, asaba abandi kugira ubushake.

Yagize ati “Ubwo bushake bwonyine natwe turabushyigikiye.”

Akomeza avuga ibi birinda umwana kugira ipfunwe kuko atongera guhagurutswa ngo ntiyishyura amafaranga yo kurya.

Ati” Umwana kwa kundi bagira ipfunwe abatabashije kwishyura bagahagurutswa, umwana aha nawe aba yumva atuje. Umubyeyi nawe aba yishimye kuko atongera guhagurutswa mu nama y’ababyeyi ngo ntiyishyura.”

Uyu muyobozi w’Ikigo yavuze ko hari ababyeyi batarumva neza gahunda yo gutanga umusanzu wo gutuma abanyeshuri bafatira ifunguro ku ishuri, hakaba hari n’abifuza ko abana bazajya bajya kurya ku mu rugo.

Ati ” Dufite n’imbogamizi z’ubushobozi hari ibikoresho bisabwa ngo tugire ibintu bifite ubuziranenge bigomba amafaranga.”

Byukusenge Assoumpta Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Imibereho Myiza mu Karere ka Nyaruguru, yavuze ko muri ako Karere ku bigo byose 120 abana bafata ifunguro ku ishuri ko kandi bikorwa neza.

Ati “Nta mwana uhezwa ku ifunguro bikaba byaratanze n’umusaruro kuko ubu baza kwiga ari benshi.”

Avuga ko ubu ababyeyi badafite ubushobozi mu mafaranga bashobora gutanga undi musanzu kugira ngo umwana ajye yiga yariye.

Yagize ati “Udafite amafaranga hari ibindi bikorwa yakora bikavunjwa mu mafaranga. Hari ukujya gutanga imiganda ku bigo by’amashuri bagahinga mu turima tw’igikoni, hari ukuzana bimwe mu byo yejeje, hari ababyeyi bazana imboga ibyo kandi n’abyo birafasha.”

Avuga ko muri Nyaruguru, abantu batandukanye bakomeje gushyikira gahunda ya ‘Dusangire Lunch’ ituma abana bakomeza gufata ifunguro.

Ibi bihuzwa kandi no kwimakaza ubuziranenge bw’ibiribwa kuva ku buryo bigemurirwa ibigo, kubibika neza ndetse no kubiteka neza.

Mu Rwanda, habarurwa abana miliyoni enye bafatira ifunguro ku ishuri.

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Gutsura Ubuziranenge (RSB) cyateguye ubukangurambaga ku buziranenge ku biribwa bihabwa abanyeshuri.

RSB yatangaje ko hagiye kwifashishwa inzobere mu buziranenge zizajya zihugura abagira uruhare muri iyo gahunda harimo inzego z’ibanze zigura ibikoresho bikenerwa mu kugaburira abana ku mashuri, hakaba amashuri n’abandi barimo inganda n’abahinzi.

Imboga zihingwa na Uwimana kuri GS Rasaniro

Byukusenge Assoumpta Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Imibereho Myiza mu Karere ka Nyaruguru
Umuyobozi w’Ikigo cya GS Rasaniro, Oswald Kubwimana

NDEKEZI JOHNSON
UMUSEKE.RW i Nyaruguru