Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, yasabye abaturage kugana ibigo by’imari n’amabanki , baka amafaranga abafasha gutegura no gushyira mu bikorwa imishinga yabo, aho kwishora mu babashuka babajyana muri ‘Banki Lambert’ bikarangira babariganyije ibyabo.
Yabigarutseho ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bwakozwe n’Ikigega gitera inkunga imishinga y’iterambere BDF, bwo kwegera abakenera serivisi zayo mu Ntara y’Amajyaruguru.
Bugamije gusobanurira abaturage serivisi batanga, imishinga iterwa inkunga, ingengo y’imari ihari n’uko itangwa, ibisabwa ngo uterwa inkunga ayibone n’ibindi, bwari bufite insanganyamatsiko igira iti ” Birashoboka na BDF”.
Nizeyimana Denis, ni umwe mu rubyiruko uvuga ko hakiri icyuho mu kumenya neza imitangire ya serivisi z’amabanki, uko zikora n’icyo bagenderaho batanga inkunga yo kuzamura imishinga yabo cyane mu bice by’icyaro, ashima ko BDF hari icyo izabikoraho bagatinyuka.
Yagize ati” Nta makuru ahagije twabaga dufite kuri BDF, bamwe bakatubwira ko ibintu byaho ari rwaserera inkunga ibona umugabo igasiba undi, hari n’uwajyagayo wenda atujuje ibisabwa yasubirayo kabiri gatatu akarambirwa akabivamo, kandi tuba dufite imishinga ifatika.”
Akomeza ati “ Ariko ni byiza ko bagiye kutwegera cyane mu byaro bakagira ibyo badusobanurira neza kugira ngo inyota yo kwagura imishinga yacu twiteza imbere igerweho bivuye mu gukorana nabo.”
Umuyobozi wa BDF, Munyeshyaka Vincent, avuga ko hazakomeza ubukangurambaga bakamanuka bakagera no mu Mirenge bafatanyije n’inzego z’ibanze, mu kumenyekanisha serivisi batanga no kuborohereza kugera kuri serivisi z’imari.
Yagize ati” Gahunda ihari ni ugukora ubukangurambaga bukamanuka bukagera no mu Mirenge dufatanyije n’inzego z’ibanze, kuko tugira serivisi zitandukanye zirimo n’izahariwe imishinga y’urubyiruko nko mu buhinzi.”
, Akomeza ati “Tugomba gukomeza gutekereza uko twabafasha kugera kuri serivisi z’imari kuko baracyari bacye, tuganira n’inzego zibishinzwe zirimo Minisiteri y’urubyiruko, amabanki n’abandi kugira ngo turusheho kubegera.”
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, nawe yasabye BDF kurushaho kwegera abaturage, banabigisha uko babona aho bakura ubushobozi bwo guteza imbere imishinga yabo, aho kugana banki Lamberi .
- Advertisement -
Yagize ati” Turacyafite abaturage bakigana banki Lamberi bikarangira na duke bari bafite badutwara ngo barashaka inguzanyo, bafite amakuru kuri BDF ngira ngo ntibasubirayo, hari gahunda ya garadiwesheni (Graduation) yo gukura abantu mu bukene mu buryo burambye.Iyi gahunda nabo yabafasha.
Akomeza ati “Igikenewe ni amakuru ni uko muyabaha, mwabegera mukabigisha imishinga yunguka bagahabwa amafaranga bagakora. Aha natwe tuzafatanya kubigisha kugira ngo duhurize hamwe imbaraga mu guteza imbere umuturage.”
Mu mishinga ibihumbi 18 yatewe inkunga na BDF mu Ntara y’Amajyaruguru igera ku bihumbi bibiri gusa niyo yabashije guterwa inkunga, aho muri miliyari zisaga 200 zayishiwemo muri iyi Ntara agera kuri miliyari 23 niyo yashowemo gusa, bigaragaza ko Amajyaruguru akiri kure mu kwitabira gahunda za BDF, ariyo mpamvu hashyizwe imbaraga mu bukangurambaga mu gutanga amakuru y’imikorere y’ikigega BDF.
NYIRANDIKUBWIMANA JEANVIERE
UMUSEKE.RW