Amashuri yasabwe gushimangira ko Huye ari igicumbi cy’uburezi

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Bakora ingendo shuri bagakarishya ubwenge

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwasabye ibigo by’amashuri byo muri ako Karere gushimangira ko ari igicumbi cy’uburezi mu mitsindire no gutanga uburezi bufite ireme.

Ni nyuma y’aho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) gitangarije urutonde rw’uko ibigo by’amashuri abanza 3724 byakurikiranye mu gutsindisha neza mu bizamini bisoza amashuri abanza 2023/2024.

Kuri urwo rutonde, ishuri rya New Vision Primary School ryaje ku mwanya wa mbere mu Karere ka Huye, n’uwa Kane mu rwego rw’igihugu.

Iri shuri, mu mwaka wa Gatandatu ryari ifite abanyeshuri 43 bakoze ikizamini gisoza amashuri abanza. Muri aba, 42 barujuje 30/30, umwe agira 29. Bose babona ibigo biga bacumbikirwa.

Abarerera kuri iri shuri bavuga ko ritanga uburezi bufite ireme, buri mubyeyi wese yakwifuza kuraga umwana we.

Rukundo Emmanuel, ufite umwana wiga mu wa kabiri n’undi wiga mu wa gatanu, agaragaza ko biteye ishema.

Ati: ”Gutsindisha neza turabisanganwe kuko duhora imbere mu Karere ka Huye, ariko turishimira ko ubu byabaye akarusho, abana bacu bakazamura ibendera ry’ishuri mu rwego rw’igihugu.”

Yankurije Françoise we avuga ko yasazwe n’ibyishimo kubona ikigo arereraho kiza muri bitanu bya mbere mu gihugu, anashishikariza abandi kuhazana abana.

Nzamushimirimana Jean Pierre umurezi mu mwaka wa Gatandatu ati :”Nanjye nkimara kubona ko New Vision Primary School ari iya kane ku rwego rw’igihugu byaranshimishije cyane, binantera imbaraga z’uko umwaka utaha tugomba kuba aba mbere ku rwego rw’igihugu.”

- Advertisement -

Umuyobozi w’ishuri Kamana Phocas ashima ubufatanye buranga ababyeyi n’ishuri, kuko ari bwo butuma byose babigeraho.

Ati: ” Gushyira abana ku isonga tubafata nk’abacu, guhuza amasomo n’ubuzima bw’aho batuye, mwarimu wigisha abana yateguye neza agendeye kuri porogramu ya Leta hakiyongereho n’imfashanyigisho zihabwa abana.”

Yongeraho ko uburezi batanga bugirwamo uruhare mu buryo bwa mpandeshatu: umwana, umubyeyi, n’ishuri (abarimu, ubuyobozi, n’abandi bakozi bose bakora ku ishuri).

Ati: “Kuba amafaranga y’ishuri abereye buri mubyeyi, ni kimwe mu byongera ubufatanye, abana bagakunda ikigo kuko nta wirukanwa, bagakurikira ibyo bigishwa, bagatsinda neza muri buri somo nibura hejura ya 75%.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye Ange Sebutege yagaragaje ko ari ishema ku Karere n’ibyishimo ku barezi n’ababyeyi barerera kuri iryo shuri.

Ati ” Turashimira ubwitange abarimu bakorana, tunabasaba ko mu kurerera igihugu barushaho gukomeza kugaragaza ubwo bwitange, n’ababyeyi tubasaba gukomeza gushyikira imyigire y’abana.”

New Vision Primary School yashinzwe muri 2012 Kugeza ubu, yigamo abana 480, bigishwa n’abarezi 16.

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *