Amatike yo kureba Rayon Sports na APR yashize

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ubuyobozi bwa Rayon Sports ndetse n’abashinzwe gucuruza amatike yo kureba imikino ya shampiyona y’u Rwanda, batangaje ko amatike yo kureba umukino w’ikirarane uzahuza Rayon Sports na APR FC, yose yamaze gushira.

Mu ntangiriro z’iki Cyumweru, ni bwo Rayon Sports yatangiye gukangurira abakunzi ba yo n’abakunzi ba ruhago y’u Rwanda, gutangira kugura amatike y’uyu mukino wiswe “1000 Hills Derby”.

Mu minsi itanu gusa, aya matike yose yamaze gushira ku isoko. Rayon Sports yemeje ko yamaze gushira yose mu gihe abashinzwe kuyagurisha bo bavuze ko hamaze kugurwa ibihumbi 44 hakaba hasigaye andi igihumbi agenewe abakozi, abatumirwa n’abaterankunga.

Ni amateka Rayon Sports yanditse, kuva iyi Stade Amahoro ivuguruye yakira abantu ibihumbi 45, yavugururwa.

Amakuru avuga ko Gikundiro ishobora kwinjiza agera kuri miliyoni 200 Frw azava mu kugurisha amatike gusa kuri uyu mukino.

Uretse ayo kandi, iyi kipe izanabona andi mafaranga aturutse mu bifuza kwamamariza ibikorwa byabo kuri uyu mukino. Umukino wo uzakinwa ejo Saa Kumi n’Ebyiri z’Umugoroba.

Ni umukino ugiye gukinwa, Rayon Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 29 mu gihe APR FC iri ku mwanya wa Gatanu n’amanota 18.

Amatike yose yashize ku isoko
Stade yamaze kuzura
Umukino uteganyijwe ejo Saa Kumi n’Ebyiri z’Umugoroba kuri Stade Amahoro

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *