Burera: Ibura ry’amazi ribangamira itegurwa ry’amafunguro y’abanyeshuri

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Mu bigo by’amashuri byo mu Karere ka Burera, barasaba guhabwa amazi meza kuko bagira agahenge mu gihe cy’imvura kandi nabwo ayo mazi akenshi akaba adafite isuku ihagije, ibitera kurwaragurika no kugabura amafunguro atujuje ubuziranenge.
Ni mu gihe Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) cyatangirije muri aka Karere ubukangurambaga ku buziranenge bw’ibiribwa bihabwa abanyeshuri, buzagera mu turere 11 tw’igihugu.
Abaganiriye na UMUSEKE bavuga ko hari bimwe mu bice byo muri Burera bitagira amazi meza ahoraho, ku buryo mu gihe cy’impeshyi, umwana asabwa kwinjira mu ishuri afite akajerekani k’amazi.
Ni mu gihe no kuyabona ari ingorabahizi, kuko ahenshi mu bice by’amakoro cyangwa mu mpinga z’imisozi nta mazi ahari, bigatuma abo banyeshuri babanza gukora ingendo ndende.
Umwe mu banyeshuri ati ” Ugasanga amazi dukoresha mu kigo tuyabona tuvunitse, ku buryo no kuba tukiga ari  amaburakindi”.
Demokarasi Charles, umwarimu kuri E.P Kabona mu Murenge wa Rusarabuye, agira ati: ‘Gutekera abana barenga 800 buri gihe saa sita, akenshi ntabwo barira ku gihe, bigatuma tutubahiriza amasaha yo gutanga amasomo.’
Habumuremyi Ildephonse, Umuyobozi wa G.S Rugarama, avuga ko mu gice cy’amakoro bakunze kubura amazi meza, bityo bagakoresha ayo mu bigega, ariko ko baba batizeye ubuziranenge bwayo.
Ati: ‘Twafashe ba rwiyemezamirimo bo kubyoza, ariko ntabwo twahamya ko nta myanda ishobora kwangiza ubuzima bw’abana biboneka muri ayo mazi.”
Avuga ko ku ishuri bagerageza gutegurira abana ifunguro ryujuje ubuziranenge, ariko bakagira impungenge z’uko mu ngo iwabo biba byifashe.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Solina Mukamana, avuga ko ari ikintu kidashimishije kuba umwana ajya ku ishuri gushaka uburezi, akahasanga ikibazo cy’isuku nke kikaba cyamugiraho ingaruka ku buzima.
Agaragaza ko amazi adahagije ari ingorabahizi mu gutegura amafunguro ku mashuri, ariko ko Leta yatunze itoroshi muri aka Karere kugira ngo iki kibazo gishakirwe umuti.
Ati: ‘Ikindi ni uko umwaka utaha, guhera mu kwezi kwa Gatanu, tuzubakirwa uruganda rw’amazi ruzubakwa ku kiyaga cya Burera, aho ayo mazi azongera ingano cyane ku buryo azagera mu mirenge umunani.’
Meya Mukamana avuga ko muri rusange Akarere ka Burera kageze ku gipimo cya 53% mu kwegereza abaturage amazi meza.
Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) gitangaza ko mu rwego rwo kurinda abanyeshuri kurwara indwara ziterwa n’ibiryo byanduye, ari ngombwa ko ibigo by’amashuri bigira amazi meza, kandi ko bitemewe gutekesha amazi y’imvura.
Ndahimana Jerome, Umukozi wa RSB yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri kwita ku buziranenge bw’amafunguro y’abanyeshuri
NDEKEZI JOHNSON 
UMUSEKE.RW i Burera