Forever WFC yasabye FERWAFA kuyirenganura

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ubuyobozi bw’ikipe ya Forever WFC ikina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere y’umupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda, yandikiye Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, busaba ko iyi kipe yarenganurwa kubera ibyabereye mu mukino wa shampiyona uherutse kuyihuza na APR WFC ariko nturangire.

Ku Cyumweru tariki ya 15 Ukuboza 2024, ni bwo shampiyona y’Abagore y’Umupira w’Amaguru w’Abagore mu cyiciro cya mbere mu Rwanda, yakomezaga hakinwa imikino y’umunsi wa 11 isoza imikino ibanza. Muri iyi yabaye, hari utararangiye wahuzaga APR WFC na Forever WFC, wari wabereye kuri Stade Kamena i Huye aho ikipe y’Ingabo isanzwe yakirira imikino.

Uyu mukino wahagaze ugeze ku munota wa 40, nyuma y’uko hari umukinnyi wa Forever WFC wakomeretse, maze ntabashe gufashwa uko bikwiye n’umuganga wo mu Mbangukiragutabara [Ambulance], nyamara amabwiriza agenga amarushanwa ya FERWAFA, avuga ko buri kipe yakiriye igomba kuba ifite Ambulance ku kibuga kandi irimo Umuganga wabigize umwuga ubifitiye ibyangombwa bimwemerera kuba yafasha uwakenera ubufasha bwe.

Mu ibaruwa UMUSEKE wabashije guteraho ijisho Ubuyobozi bwa Forever WFC bwandikiye Umunyabanga Mukuru wa FERWAFA, busaba ko APR WFC yaterwa mpaga, bagaragaza ko iyi Ambulance yari ku kibuga yari urwiyerurutso kuko itarimo umuganga n’ibindi bisabwa ariko nyuma y’uko iyi kipe igize impungenge kubera iyo mpamvu ndetse abakinnyi bakanga gusubira mu kibuga, hahise hatumizwa indi Mbangukiragutabara yageze ku kibuga Saa Kumi n’iminota 56 z’amanywa kandi umukino wo utangira Saa Cyenda z’amanywa.

Bivuze ko Komiseri w’umukino, yari yatanze uburenganzira bwo gutangiza umukino atitaye kuri icyo kibazo, ari na byo byaje guteza impagarara ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 40.

Muri iyi baruwa bagize bati “Muyobozi, tubandikiye iyi baruwa tugira ngo tubasabe kurenganurwa ngo duhabwe amanota yacu atatu. Bayobozi ubwo twakinaga n’ikipe ya APR WFC, twatunguwe no gusanga umuganga ugendana na Ambulance ntawe bari bafite.”

Muyobozi, mu mukino abakinnyi bacu bagize ikibazo umwe yitabwaho n’umuganga wacu, undi yitabwaho n’umuganga wa APR WFC, undi hakenerwa ubufasha bw’umuganga uzana na Ambulance wabigize umwuga ariko arabura. Aha byaduteye kumenya nimba ibikoresho biteganywa muri Ambulance byo bihari, dusaba Komiseri w’umukino ko yabitwereka, birabura.”

“Mu gihe tugitegereje umwanzuro w’abari bayoboye umukino, abasifuzi bahamagaye abakapiteni ku mpande zombi, havamo igisubizo cyo gusoza umukino.”

Bakomeje bagaragaza ko ikibabaje ndetse gikwiye gutuma basaba kurenganurwa ikipe ya APR WFC igaterwa mpaga, ari uko nyuma y’icyo cyemezo cy’abasifuzi, bagiye kubona babona Ambulance yindi ya kabiri iraje iparikwa iruhande rw’urwambariro rw’abakinnyi, maze uwari komiseri w’umukino ajya kuyifotoramo imbere hagamijwe kugaragazwa ko ibikoresho byose byuzuye nyamara bo bavuga ko iyari ihari itari yujuje ibisabwa biteganywa n’amabwiriza agenga amarushanwa muri FERWAFA.

- Advertisement -

Bati “Ikibabaje kandi cyadutunguye, nyuma y’uko abasifuzi bamaze guhagarika umukino, abakinnyi bavuye mu rwambariro mu masaha ya Kumi n’iminota 56 z’amanywa, hahise haza Ambulance yindi itandukanye n’iyari ihari yabuzemo ibikoresho na muganga ubwo twarimo dukina.”

Amakenga dufite, ni uko Komiseri w’umukino abonye Ambulance ya kabiri igejejwe imbere y’urwambariro, yaje gufata amafoto kugeza ubwo twibaza icyo azakoreshwa kuko umukino wari wahagaritswe n’abasifuzi, abakinnyi b’amakipe yombi barimo gusohoka mu rwambariro.”

Bakomeje bavuga ko ku mugereka w’iyi baruwa, bashyizeho amafoto agaragaza ibyo bavuga byose byabaye kugira ngo abe ibimenyetso simusiga bigaragaza igisa n’akarengane bavuga ko bakorewe. Ni ibaruwa yashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa Forever WFC, maze amenyesha inzego zirimo Komiseri uyobora Komisiyo Ishinzwe Iterambere ry’Umupira w’Amaguru w’Abagore muri FERWAFA, Komiseri Ushinzwe Amarushanwa n’Akanama Nkemurampaka.

Gusa n’ubwo iyi kipe ivuga ibi, uruhande rwa APR WFC rwo rwabihakanye rwivuye inyuma kuko bo bavuga ko ahubwo iyi kipe yaje nta muganga ifite bigatuma uw’ikipe y’Ingabo ajya kubafasha ariko ubwo bufasha bakabunnyega bigatuma bikura mu kibuga. Bavuze ko ndetse Imbangukiragutabara yujuje ibisabwa yari ihari n’umuganga wa yo.

Muri shampiyona y’Abagore y’uyu mwaka, hakomeje kugaragaramo ibisa n’amanyanga ndetse n’amakosa ya hato na hato yanatumye hari amakipe yagiye aterwa mpaga kubera ibisa nk’ibyo. Mu zimaze guterwa mpaga, harimo Police WFC, Fatima WFC n’Abangavu ba AS Kigali WFC batarengeje imyaka 17.

Forever WFC yandikiye FERWAFA isaba ko APR WFC yaterwa mpaga
APR WFC yo ihakana ko yazanye Ambulance itujuje ibisabwa
Ambulance ya mbere Forever WFC ivuga ko nta bikoresho na muganga byarimo
Bagaragaza ko nyuma Saa Kumi n’Imwe n’umunota umwe z’amanywa hazanywe indi Ambulance kandi umukino wari wahagaritswe
Ambulance ya kabiri yarimo ibikoresho byuzuye
Umwe mu bakinnyi bakomeretse agakenera ubufasha bwa Ambulance na muganga wazanye na yo

Saa Kumi n’iminota 56 z’amanywa, Abakomiseri bombi [uwa uw’amakipe y’Abangavu batarengeje imyaka 17 n’w’amakipe makuru], bagiye gufata amafoto muri Ambulance ya kabiri
UMUSEKE.RW