Hasobanuwe impamvu umufana wa Rayon Sports yatawe muri yombi

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Umufana wa Rayon Sports yatawe muri yombi

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umufana wa Rayon Sports wagaragaye ku mukino wayihuje na APR FC yatawe muri yombi, azira kwanga guhaguruka mu myanya y’abafite ubumuga muri Stade Amahoro.

Binyuze ku rubuga rwa X,Polisi y’u Rwanda kuri iki Cyumweru, nyuma yo kubazwa n’umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga icyo uyu mufana yazize, yavuze ko  “Uyu yafashwe nyuma yuko yicaye mu mwanya wahariwe abantu bafite ubumuga muri Stade Amahoro, agirwa inama yo kuwuhagurukamo aranga. Tuboneyeho kwibutsa abafana n’abakunzi b’umupira w’amaguru ko kubahiriza amategeko n’amabwiriza byimakaza ituze n’umutekano mu gihe baje kureba umupira. Murakoze.”

Uyu mukino wahuje APR FC na Rayon Sports wabaye ku wa Gatandatu. Warangiye amakipe yose aguye miswi ku  0-0.

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *