Igifaransa n’Igiswahili byemejwe nk’ indimi zemewe muri EAC  

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Igifaransa n’Igiswahili byemejwe nk’ indimi zemewe muri EAC  

Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba,EAC, wemeje  ko Igifaransa n’Igiswahili biba indimi zikoreshwa mu bikorwa by’uyu muryango.

Byatangarijwe i Arusha muri Tanzania mu nama ya 24 y’Abakuru b’Ibihugu bigize uyu  muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) .

Izi  zisanze  Icyongereza cyari gisanzwe gikoreshwa n’abagize uyu muryango mu bikorwa bitandukanye. Iyi nama yashyizeho izi mpinduka bigendeye ku ngingo ya 137 y’Amasezerano ya EAC.

Izi mpinduka zemerera Igifaransa n’Igiswahili kwinjira mu ndimi zikoreshwa mu bikorwa bya buri munsi by’uyu muryango, hagamijwe guteza imbere ubufatanye n’ubwiyunge mu karere.

Iki cyemezo cyaje mu rwego rwo guha agaciro ururimi rw’Igiswahili rukunda gukoreshwa nk’ururimi ruhuwireho n’ibihugu byinshi byo muri aka karere, ndetse n’Igifaransa gikoreshwa cyane mu bihugu nk’u Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Igiswahili gikunze gukoreshwa by’umwihariko na Tanzania, Kenya, u Burundi n’u Rwanda .

Kwemeza izi ndimi zombi bizarushaho gutuma uyu muryango urushaho ubuhahirane no kwagura ibikorwa bihuriweho ku banyamuryango nk’uko byatangajwe na Perezida wa Kenya ,William Ruto akaba ayoboye EAC.

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *