Ikipe yikuye mu kibuga muri shampiyona y’Abagore

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo kugaragaza ko hari ibyo batishimiye mu mukino bari basuye APR WFC kuri Stade Kamena, Forever WFC yikuye mu kibuga umukino utarangiye ishinja iyo bakinaga kwica amategeko agenga amarushanwa.

Ku wa Gatandatu tariki ya 14 Ukuboza 2024, ni bwo APR WFC yakiraga Forever WFC. Ni umukino wanabanjirijwe n’abangavu b’amakipe yombi batarengeje imyaka 17, warangiye iy’Ingabo itsinze ibitego 7-0.

Hahise hakurikiraho amakipe makuru yombi, ariko umukino uza guhagarara ku munota wa 40 ndetse Forever WFC ivuga ko ititeguye gukomeza gukina kuko ishinja APR WFC kuzana Imbangukiragutabara (Ambulance) idafite ibikoresho byuzuye byafasha umuntu wagirira ikibazo mu mukino.

Amakuru avuga ko, Forever WFC yaje gukina nta muganga izanye ndetse ubwo umukinnyi wa yo yakomerekaga, abaganga ba APR WFC ari bo babashije kumuha ubuvuzi bw’ibanze ariko iyi kipe n’ubundi ikomeza kuvuga ko idakina.

Ibyo byari byatumye Umuganga wa APR WFC avura amakipe yombi nk’uko ikipe y’ingabo ibigenza iteka iyo igiye gukina n’ikipe idafite umuganga cyangwa ibikoresho bihagije, ibi bikaba ari mu rwego rwo kwimakaza ihame rya ‘Fair Play’.

Amakuru UMUSEKE wahawe n’umwe mu bakurikiye uyu mukino, avuga ko ku munota wa 40 hari umukinnyi wa Forever WFC wakomeretse, maze ubwo yari agiye gufashwa, iyi kipe iva mu kibuga ibitegetswe n’uwaje ayiyoboye.

Aba bavugaga ko Ambulance itarimo ibikoresho byose bikubiye mu mabwiriza agenga amarushanwa mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda.

Komiseri w’umukino yasabye Forever Girls FC gusubira mu kibuga ngo umukino ukomeze kuko nta mpamvu n’imwe yabonaga yatuma udakomeza ngo urangire, ariko uwari uyihagarariye arinangira abuza abakinnyi gukina.

Habayeho gufata iminota iteganywa n’amategeko bategereza ko Forever WFC igaruka mu kibuga ariko iranga, iyo minota ishize abasifuzi bafata icyemezo barangiza umukino.

- Advertisement -

Kugeza ubu hategerejwe umwanzuro wa Komisiyo y’amarushanwa muri FERWAFA, ukazafatwa hashingiwe kuri raporo ya Komiseri w’umukino.

Forever WFC na APR WFC, zombi ziri gukina umwaka wa zo wa mbere mu Cyiciro cya mbere nyuma yo kuzamukana umwaka ushize.

N’ubwo hishimirwa ko shampiyona y’Abagore yazamuye uyu mwaka ugereranyije n’aho yahoze ariko hanakomeje kugaragaramo andi makosa ya hato na hato.

Forever WFC yikuye mu kibuga ishinja APR WFC kwica amategeko agenga amarushanwa muri FERWAFA
APR WFC ishobora gutera mpaga

UMUSEKE.RW