Intore z’u Rwanda zashyizwe mu murage ndangamuco w’Isi

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Intore z’u Rwanda zashyizwe mu murage ndangamuco w’Isi

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), ryashyize Intore z’u Rwanda mu murage ndangamuco udafatika w’Isi.

UNESCO yabitangaje kuwa kabiri tariki ya 3 Ukuboza 2024,ibinyujije ku mbugankoranyambaga zayo.

Ni icyemezo cyafatiwe mu nama ya 19 y’Akanama k’Abahagarariye Ibihugu mu Kurinda Umurage w’Isi, iri kubera i Asunción muri Paraguay kuva ku itariki ya 2 kugeza ku ya 7 Ukuboza 2024.

UNESCO ishyize Intore z’u Rwanda mu murage w’Isi, nyuma y’uko muri Nzeri 2023, inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi na zo zishyizwe mu murage w’Isi ndetse na Pariki y’Igihugu ya Nyungwe.

Izi nzibutso zikaba ari rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, urwa Bisesero, urwa Murambi n’urwa Nyamata.

Umurage ndangamuco w’isi muri rusange ugizwe n’ibintu bishingiye ku muco w’ibifatika n’ibidafatika w’ubuhanzi, ubugeni (arts), n’imibereho y’amoko y’abantu mu bihugu b’yisi byagiye bihererekanywa mu myaka amagana hagati y’ibiragano (generations) by’abantu.

Igihugu cyangwa ibihugu bisaba UNESCO gushyira igikorwa runaka ndangamuco ku rutonde nk’urwo kugira ngo kimenyekane, kibungabungwe kandi cyemerwe nk’umuco n’umwihariko w’abantu cyangwa amoko y’abantu runaka.

Iki cyemezo gifatwa hagendewe ku masezerano mpuzamahanga ya UNESCO yo kurengera ibikorwa ndangamuco bidafatika yashyizweho mu 2003, urutonde rwa mbere  rwongerwaho ibindi iyo bibaye ngombwa  rw’ibigize ibyo bintu rwasohotse mu 2008.

UMUSEKE.RW

- Advertisement -
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *