Kalimpinya yagiranye ibihe byiza n’Abanyabigwi mu gutwara Imodoka

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Queen Kalimpinya witabiriye Miss Rwanda ya 2017 ndetse ubu uri mu bakobwa bake bakina umukino wo gusiganwa mu modoka ku Mugabane wa Afurika, yishimiye umusangiro yagiranye na bamwe mu bakomeye muri uyu mukino ku Isi bamaze iminsi mu Rwanda.

Mu ijoro ryo ku Cyumweru cya tariki ya 15 Ukuboza 2024, ni bwo habaga umusangiro wahuje abayobozi mu nzego zitandukanye barimo abo mu Mpuzamashyirahamwe y’Umukino wo Gutwara Imodoka ku Isi, Fia, ndetse na bamwe mu bakinnyi b’abanyabigwi muri uyu mukino.

Ni nyuma y’Inteko Rusange y’iyi Mpuzamashyirahamwe, iherutse kubera i Kigali ndetse hakanatangirwa ibihembo bitandukanye ku bitwaye neza muri uyu mwaka [ FIA Awards 2024].

Umwe mu mazina manini yari mu Rwanda umaze kubaka izina muri Formula One, ni Umuholandi, Max Verstappen wegukanye Formula One ya 2024 mu muhango wo guhemba abitwaye neza mu marushanwa ategurwa n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga wo gusiganwa mu Modoka (FIA).

Mu muhango wo gutanga ibi bihembo wayobowe na Perezida Paul Kagame na Ben Sulayem uyobora FIA, Umukuru w’Igihugu yatanze ibihembo bibiri bikomeye birimo icy’umukinnyi wahize abandi muri Formula One, cyahawe uyu Muholandi watwaye iri rushanwa ku nshuro ya kane yikurikiranya, aho uyu mwaka yahigitse Lando Norris wabaye uwa kabiri na Charles Leclerc wabaye uwa gatatu.

Perezida Kagame kandi yashyikirije igihembo Umuyobozi Mukuru wa McLaren, Zak Brown, nk’ikipe nziza y’umwaka wa 2024, aho ari yo ibarizwamo Lando Norris ndetse na Oscar Piastri.

Muri rusange, hatanzwe ibihembo ku bitwaye neza mu byiciro 16 birimo Shampiyona y’Isi ya Karting, Rally-Raid, Formula 2, Rally, Formula E, Endurance na Rallycross.

Mu bandi bahembwe harimo Umufaransakazi Michèle Mouton wahawe igihembo cyiswe “Lifetime Award” na Perezida wa FIA, Mohammed Ben Sulayem, nyuma yo kumara imyaka 50 mu mukino wo gusiganwa mu modoka.

Queen Kalimpinya ubwo yari abajijwe uko yiyumva nyuma yo guhura n’abo yahoze arebera kuri Televiziyo, yavuze ko umutima we wuzuye ibyishimo nyuma yo kubona imbona nkubone abo afata nk’ikitegererezo mu mukino wo Gutwara Imodoka.

- Advertisement -

Ati “Mbega ukuntu ari byiza kuba ndimo kurebesha amaso yanjye ibihangange dufata nk’icyitegererezo. Max Verstappen ndamureba n’amaso yanjye [Yambaye ubusa…]”

Yakomeje agira ati “Ubanza ndimo kurota. Ibyamamare twabonaga kuri Televiziyo, ubu ndarebana n’abo amaso ku maso. Ba bandi batwara za modoka z’amasiganwa turota natwe kuzatwara.”

Yakomeje ashimira Perezida wa Repubulika na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Amasiganwa y’Imodoka ku Isi, FIA, ku bw’ibi birori byabereye i Kigali mu Rwanda.  Asoza agira ati “Twizeye kubona Grand Prix ibera muri Afurika.” U Rwanda rwatanze ubusabe bwo kwakira Grand Prix ya Formula One.

Kalimpinya yakomeje avuga ko kimwe mu byo kwishimira byagezweho mu mukino wo gusiganwa mu modoka, ari uburyo Abagore batinyutse bakuwujyamo kandi bakaba bari ku rwego rwiza rutanga icyizere.

Uyu mukobwa umaze kuba icyamamare mu Rwanda no hanze ya rwo kubera amarushanwa amaze kwitabira yo gutwara imodoka, yanagize amahirwe yo kugirana ibihe byiza na Naomi Schiff ufite Ubwenegihugu bw’Ubunyarwanda n’u Bubiligi ariko umaze kubaka izina mu mukino wo gusiganwa ku modoka.

Mu butumwa bwe kandi, yashimiye Fia na Minisiteri ya Siporo ku bwo kumuha amahirwe yo gusangira ku meza amwe n’abafite amazina manini muri uyu mukino ku Isi.

Queen Kalimpinya ni umwe mu bakobwa bake cyane bakina umukino wo gusiganwa mu modoka muri Afurika, ibituma benshi bibaza aho yakuye ubwo butwari bwatumye atinyuka uyu mukino ubusanzwe utinyitse kuri benshi.

Queen Kalimpinya yashimishijwe cyane no kubona abo yajyaga arebera kuri Televiziyo
Ni umukobwa wanahawe ijambo
Max Verstappen, ni izina rinini muri Formula One ku Isi
Queen Kalimpinya amaze kubaka izina mu mukino wo gusiganwa ku modoka
Ibihembo ni agahishyi
Ni umukobwa umaze kugira izina muri uyu mukino ariko uvuga ko ataragera aho yifuza kugera
Amaze kwitabira amarushanwa menshi abera mu Rwanda
Lando Norris ni irindi zina rinini ryari mu Rwanda
Mu Rwanda habereye umuhango wo guhemba abitwaye neza muri Formula One muri uyu mwaka

UMUSEKE.RW