Ku ishuri rya Kayonza Modern School haravugwa urupfu rw’umunyeshuri wigaga mu mwaka wa Gatatu bivugwa ko yiyahuye.
Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye tariki ya 15 Ukuboza 2024, bivugwa ko yiyahuye mu kiyaga cya Muhazi.
Amakuru avuga ko uyu munyeshuri yabanje gufatwa n’uburwayi bw’igifu, ndetse umuryango we usaba ko ajya kurwarira mu rugo ariko ubuyobozi burabyanga.
Umubyeyi wa nyakwigendera yasabye ko yamucyura ariko ubuyobozi bwanga kumumuha.
Gusa byaje gutungurana, ubuyobozi bw’ishuri bubwira umuryango w’uyu munyeshuri ko “Umwana yapfuye, yiyahuye mu kiyaga cya Muhazi.”
UMUSEKE wagerageje kuvugisha ubuyobozi bwa Kayonza Modern School ariko ntibabashima kuvugisha umunyamakuru.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bwihanganishije umuryango w’uyu munyeshuri bwemeza ko yiyahuye. Bwasobanuye ko uyu munyeshuri yari yabanje kwitabwaho no kuvurwa ariko akaza kwiyahura.
Kuri X bwagize buti “Twihanganishije uyu muryango wabuze umwana. Gusa ibivugwa muri ubu butumwa binyuranye n’ukuri kuko iki kibazo cyakurikiranywe ku bufatanye bw’ubuyobozi n’izindi nzego, bigaragara ko umwana yiyahuye.”
Ubuyobozi bw’ishuri bwaramuvuje, asezererwa yorohewe, iby’urupfu rwe byabaye nyuma y’uko yari yavuye kwa muganga, kandi ubuyobozi bw’ishuri bwamenyesheje ababyeyi iby’uburwayi bwe banakomeza kuvugana nyuma yo kuva kwa muganga.”
- Advertisement -
Kugeza ubu iperereza rirakomeje ku rupfu rw’uyu munyeshuri nk’uko ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bubisobanura.
UMUSEKE.RW