Kicukiro: Umusore yiyahuye asaba ko umubiri we wazahabwa Inyamaswa

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gatenga, Akagari ka Karambo, Umudugudu wa Mahoro, umusore hataramenyekana imyirondoro ye, birakekwa ko yiyambuye ubuzima asiga yanditse ibaruwa ivuga ko atazashyingurwa ahubwo umubiri we wazahabwa Inyamaswa zikawurya kandi mu ruhame.

Ibi byabaye ku wa Mbere wa tariki ya 16 Ukuboza 2024, bibera mu Karere ka Kicukiro. Iyi nkuru yamenyekanye ubwo umurambo wa nyakwigendera wasanzwe mu nzu yabagamo yamaze gushiramo umwuka.

Abatangaje iby’inkuru y’uyu musore, bagaragaje ibaruwa yasize yanditse asezera ku bo biganye mu mashuri yisumbuye, abo bakoranye ndetse n’abo babanye muri uyu Murenge wa Gatenga.

Nyakwigendera yasoje avuga ko nta mwana yigeze abyara kandi ko nta n’umukobwa yigeze atera inda.

Hirya no hino mu Gihugu, mu rubyiruko hakomeje kugaragara Impfu za hato na hato zituruka ku kwiyambura Ubuzima, aho abasesengura Ibijyanye n’Ubuzima bwo mu mutwe bavuga ko bishobora kuba biterwa n’agahinda gakabije (Dépression).

Ibaruwa Nyakwigendera yasize yanditse asezera ku bo bari baziranye bose
Uyu musore yari atuye mu Karere ka Kicukiro

UMUSEKE.RW