Komite ya Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha n’icyuye igihe

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo gutorerwa kuyobora manda y’imyaka ine iri imbere, Komite Nyobozi nshya ya Rayon Sports iyobowe na Twagirayezu Thadée n’icyuye igihe yari iyobowe na Ngoga Roger, zakoze Ihererekanyabubasha kuri uyu Gatanu.

Ni igikorwa cyabereye ku Biro bya Rayon Sports, mu gitondo cyo ku wa Gatanu wa tariki ya 13 Ukuboza 2024. Uyu muhango warimo Namenye Patrick wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’iyi kipe mu myaka ine ishize ariko akaba yasimbuwe na Uwimpuhwe Liliane wagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa muri Gikundiro.

Warimo kandi, Gacinya Chance Denis usanzwe ari Umujyanama wa Komite Nyobozi ya Rayon Sports. Nyuma y’uyu muhango, bisobanuye ko noneho Komite Nyobozi yose yuzuye ndetse bamwe bari bamaze no gutangira inshingano batorewe.

Ku wa 16 Ugushyingo 2024, ni bwo Abanyamuryango ba Rayon Sports batoye komite nyobozi igomba kubayobora mu gihe cy’imyaka ine iri imbere. Abatowe baje basimbura ubuyobozi bwari buyobowe na Capt [Rtd], Uwayezu Jean Fidèle. Abanyamuryango b’iyi kipe kandi, bashyizeho izindi nzego mu Buyobozi bw’iyi kipe.

Hashyizweho Urwego rw’Ikirenga rwa Rayon Sports ruyobowe na Muvunyi Paul, wungirijwe na Dr. Emile Rwagacondo mu gihe Murenzi Abdallah yagizwe Umunyamabanga.

Ihererekanyabubasha ryakozwe
Namenye Patrick na Uwimpuhwe Liliane, bakoze Ihererekanyabubasha
Komite Nyobozi ya Rayon Sports nshya n’icyuye igihe, bakoze Ihererekanyabubasha

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *